Uwase Muyango yagaragaje amarangamutima nyuma yo kuyobora igitaramo cya King James - Radio Salus FM 97.0

Uwase Muyango yagaragaje amarangamutima nyuma yo kuyobora igitaramo cya King James

Uwase Muyango yagaragaje amarangamutima nyuma yo kuyobora igitaramo  cya King James

Uwase Muyango yavuze ko inzozi ze zabaye impamo nyuma yo guhabwa amahirwe yo kugaragara ku rubyiniro rw'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko aterwa ishema no kuba yarabaye umwe mu bagaragaye muri iki gitaramo cy'amateka.

Yashimiye King James, Bruce Intore, Intore Entertainment n'itsinda ryose ryateguye iki gikorwa, avuga ko bamugiriye icyizere bakamuha amahirwe adasanzwe yo kwigaragaza. Yongeyeho ko ibyo yabonye ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe kandi ko ari intangiriro y'ibindi byinshi.

Yanashimiye Luckman Nzeyimana wamubaye hafi, akamufasha kwisanzura no kugira icyizere ubwo bari ku rubyiniro, avuga ko guhagararana na we byari inzozi zabaye impamo.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki umunsi wambere cyabereye muri BK Arena, aho ibihumbi by'abafana byitabiriye kugira ngo bishimire urugendo rw'uyu muhanzi umaze imyaka ibiri y'amakumyabiri atanga umusanzu mu muziki nyarwanda. 

King James yaririmbye zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare, abitabiriye bararirimbana na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, bituma icyo gitaramo kiba kimwe mu byasigiye benshi amateka n'ibyishimo. 

Ubu benshi bamaze kwinjira ndetse namatike yashize biteguye gukurikirana umunsi wakabiri wiki gitaramo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.