Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu ndwara zugarije abagore benshi mu Rwanda, ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara za kanseri zihitana abantu benshi nyuma ya kanseri y’ibere. Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka abagore barenga 800 bayandura, mu gihe abarenga 600 bahitanwa na yo, cyane cyane abari hagati y’imyaka 30 na 45.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), iyi gahunda ishingiye ku nkingi eshatu mpuzamahanga zizwi nka 90–70–90: gukingira 90% by’abangavu bafite imyaka 15 virusi ya HPV itera iyi kanseri, gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 hakoreshejwe ikizamini cya HPV DNA, no kwita kuri 90% by’abasanzwemo indwara hakiri kare cyangwa bamaze kuyirwara.
Imibare yashyizwe ahagaragara taliki 03 Gashyantare 2026 igaragaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri 31% mu gusuzuma abagore, mu gihe 81% by’abasanzwemo indwara babona ubuvuzi bukwiye.
Abayobozi b’urwego rw’ubuzima bagaragaza ko nubwo hakenewe asaga miliyoni 27 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo iyi ntego igerweho ku kigero cya 100%, hari icyizere gikomeye gishingiye ku ngamba zashyizweho no kuba ubuvuzi bwa kanseri bwarashyizwe muri Mituweli.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, avuga ko iyo kanseri ishobora kwirindwa no gukira burundu iyo igaragaye hakiri kare.
Ibi kandi bishimangirwa na Dr. Théoneste Maniragaba, uyobora ishami rishinzwe kurwanya kanseri muri RBC, aho avuga ko abarwayi bisuzumishije indwara ikiri ku cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri bashobora gukira burundu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko u Rwanda rufite icyizere cyo kugera kuri iyi ntego bitewe n’uko urukingo rwa HPV rumaze imyaka irenga icumi rutangwa ku bangavu, mu gihe abagore bakuru bari kwitabwaho binyuze mu gusuzumwa hakiri kare no gutangira kuvurwa mbere y’uko kanseri igira ubukana.
Bamwe mu bayirwaye bakayikira mu Rwanda, barimo Josephine Kanyange, bashimangira ko ubuvuzi bwo mu gihugu bushoboye, bagasaba abagore kudatinya kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare.
Inzego z’ubuzima zirasaba abagore n’abakobwa kwitabira gahunda zo gukingirwa no kwisuzumisha, imiryango n’abayobozi bakagira uruhare mu bukangurambaga, mu gihe Leta ikomeje gushora imari mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe ko kanseri y’inkondo y’umura yaba amateka mu Rwanda mu 2027.
NDAYISENGA Soleir/The KaminuzaStar
Comments 0
Leave a Comment
No comments yet. Be the first to comment!