LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE

Ni igitaramo gisoza ibindi byose uyu mwaka, ariko ni igitaramo cyihariye-MTN Iwacu Muzika Festival 2026 I Rubavu

Ni igitaramo gisoza ibindi byose uyu mwaka, ariko ni igitaramo cyihariye-MTN Iwacu Muzika Festival 2026 I Rubavu

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 biri gusatira umusozo, ariko bikazana n'imbaraga nshya zongeye guhurizwa hamwe nk'uko benshi babitekerezaga.

Ibi bitaramo bisanzwe bitegurwa na EAP kubufatanye na MTN batewe ingabo mubitugu na Inyange industries, Bank of Kigali, Bank Development of Rwanda, Primus n'izindi kompanyi bigamije kwegereza abahanzi abafana babo.

Ni ibitaramo byatumiwemo abahanzi 8 hakiyongeramo umuhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super star, aho abahanzi batarama muri ibi bitaramo barimo Amalon, Kivumbi K1ng, Ross Kana, Bushali, Kennysol, Davis d, Marina na Chris eazy.

Ni ibitaramo bimaze kuzenguruka uturere 6 mu turere 7 twateganyijwe gutaramirwamo. Ibi bitaramo byatangiriye I Huye bikomereza I Ngoma, Muhanga, Nyagatare, Karongi na Musanze bikaba bizasoreza mu karere ka Rubavu ejo kuwa 01 Nyakanga 2026.

Akarere ka Rubavu kitezweho ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi b'itsinda ryari ryaratandukanye kandi benshi bifuzaga ko ryakongera rigasubirana "urban boys" ribarizwamo Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss.

Iri tsinda ryatumiwe nka bamwe mubegukanye Primus Guma Guma Super star ndetse iri tsinda rikaba ryatangaje ko biteguye guha ibyishimo ab' I Rubavu nk'uko babitangaje kuri Radio y'imyidagaduro ya Kiss FM 102.3 mukiganiro na Anita Pendo na Rusine petrick.

Iri tsinda ni rimwe mu matsinda akomeye mu muziki Nyarwanda kandi afite igikundiro n'abantu benshi. Nyuma yo kwemera ubusabe bwa East African Promoters kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival uyu mwaka, byongeye icyizere cyo kongera gukorana hagati yabo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.