LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:11 AM
LIVE

Clapton kibonke yeretse Rango Tenge Tenge ibigwi bye nyuma y'uko avuze ko ntamuntu ukora content mu Rwanda azi

Clapton kibonke yeretse Rango Tenge Tenge ibigwi bye nyuma y'uko avuze ko ntamuntu ukora content mu Rwanda azi

Umunyarwenya, akanaba n'umukinnyi wa filime Nyarwanda Clapton kibonke yiyeretse umwana wo mugihugu cya Uganda wamamaye nka Rango Tenge Tenge ku Mbuga nkoranyambaga.

Rango Tenge Tenge ari mu Rwanda aho yaje mu iserukiramuco rya Tin Tin Festival bizahuza abana bo mu mujyi wa Kigali n'uyu munyarwenya wo mu gihugu cya Uganda Rango Tenge Tenge wamamaye kubera isura ye itangaje.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege I kanombe kuwa 29 Kanama, yabajijwe niba hari umuntu ukora ubutumwashusho bushya bizwi nka Content creator yaba azi mu Rwanda avuga ko ntawe azi, gusa avuga ko mu minsi mike azamumenya.

Kumunsi wejo kuwa 31 Kanama 2026 nibwo yihuriye na Clapton kibonke ndetse bagirana ibihe byiza aho yamujyanye no muri restaurant ye yise Cky's Restaurant maze barasangira.

Bakimara gusangira nibwo Clapton kibonke yamubajije ati: " Harya ntamuntu ukora content mu Rwanda Uzi? Vayo nkwereke"

Undi ataragira icyo asubiza yahise ajyanwa mu cyumba kibitsemo imidari, ibikombe, amashimwe ndetse n'ibihembo Clapton kibonke yatwaye mu bihe bitandukanye. Maze aramubwira ati: "urashaka kumenya aruko natwaye igisabo!"

Rango Tenge Tenge yatangajwe nibyo abonye mu cyumba kirimo ibi byose, maze Clapton kibonke amubwira ko kugirango abigereho bisaba gukora cyane no kwimurikira rubanda kuruta kuvuga utarakora.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.