Mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, haravugwa inkuru y'umugabo wafungiranywe mu cyumba n'abana be nyuma yo kubabwira ko amafaranga yari amaze kugurisha inka yayajyanye kuyabitsa muri banki aho kuyatahana.
Ibi byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, ubwo uyu mugabo yari avuye muri banki nyuma yo kubitsa amafaranga yavanye mu igurishwa ry'inka. Avuga ko ageze mu rugo yahise ajya gusoma Bibiliya no gusenga, ariko nyuma y'akanya abana be b'abahungu baza kumukomangira bamubaza aho ayo mafaranga aherereye.
Mu nkuru dukesha MIE ivuga ko Uyu mugabo yavuze ko yababwiye ko amafaranga yayabikije muri banki, abasobanurira ko yari afite ideni rya banki agomba kwishyura. Nyuma yo kumva ayo magambo, ngo abana be bahise bafata icyemezo cyo kumufungirana mu cyumba bashyira ingufuri ku rugi.
Yavuze ko atumva impamvu abana be bamufashe muri ubwo buryo, cyane cyane ko yabareze, akabarihira amashuri kugeza bayarangije kandi ngo nta cyo bigeze babura mu rugo. Avuga ko ibyo bakoze byamubabaje cyane ndetse bituma agira impungenge z'umutekano we.
Amakuru avuga ko uyu mugabo n'uwahoze ari umugore we bafite ideni rya banki, ndetse ubuyobozi bwari bwarafashe umwanzuro ko rizishyurwa hifashishijwe umutungo bahuriyeho. Byavugwaga ko amafaranga yavanye mu nka yagurishije yari mu yagombaga gukoreshwa muri uwo mwenda.
Uyu mugabo yasabye ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo, agaragaza ko afite ubwoba ko amakimbirane afitanye n'abana be ashobora gukomeza gufata indi ntera. Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, iki kibazo kirimo gukurikiranwa kugira ngo harebwe icyakorwa hagamijwe gukemura amakimbirane yo muri uyu muryango no kurinda umutekano w'impande zombi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.