Mu kwezi k'Ugushyingo 2026, u Rwanda ruzakira imurikabikorwa ryihariye ry'ikanzu izwi ku izina rya The Red Dress, umwe mu mishinga y'ubuhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo wahuje abantu bo mu bihugu bitandukanye binyuze mu budozi.
Iyi kanzu idasanzwe yakozwe n'abadozi n'abanyabugeni baturutse mu bihugu 51 byo hirya no hino ku Isi. Yambaritswe imitako y'udodo ibarirwa muri miliyari imwe, ibintu byatumye iba kimwe mu bihangano byihariye byanditse amateka mu rwego rw'ubudozi n'ubugeni.
Mu batanze umusanzu kuri iyi kanzu harimo abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali, bakoze igice cyihariye kigaragaza urugendo rw'Abanyarwanda rwo kwiyubaka nyuma y'ibihe bikomeye, bagaragaza ubutumwa bw'amahoro, icyizere, ubumwe no gukira ibikomere. Uyu musanzu wafashwe nk'igaragaza uruhare rw'u Rwanda mu buhanzi bukangurira isi ubumuntu n'ubwiyunge.
Umushinga wa The Red Dress washinzwe n'umunyamideli w'Umwongereza Kirstie Macleod mu 2009, agamije guha amahirwe abagore bo mu bice bitandukanye by'isi kugaragaza impano zabo no gusangiza abandi inkuru z'ubuzima bwabo binyuze mu budozi. Nyuma y'imyaka 14, ibikorwa byo kuwudoda byarangiye mu 2023, maze utangira kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye nk'igihangano cy'ubuhanzi gifite ubutumwa bwo guhuza abantu.
Kubera ubunini n'uburyo abantu benshi bawugizemo uruhare, Guinness World Records yawuhaye icyubahiro nk'umushinga munini ku Isi w'ubudozi bwakozwe n'abantu benshi bafatanyije. Abasesenguzi bavuga ko iyi kanzu itari igihangano cyo kwambara gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy'ubufatanye, kwihangana no kubaka amahoro binyuze mu buhanzi.
Biteganyijwe ko abazitabira imurikabikorwa ryayo mu Rwanda bazabona amahirwe yo kureba hafi ibi bihangano no gusobanurirwa amateka n'ubutumwa buri muri buri gice cyayo. Ni igikorwa gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunda ubuhanzi, imideli n'amateka y'ibikorwa bihuriza hamwe abantu baturutse mu mico n'ibihugu bitandukanye.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.