LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE

King James yubatse inyubako igezweho yo kuruhukiramo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

King James yubatse inyubako igezweho yo kuruhukiramo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James akomeje kwagura ibikorwa bye by’ishoramari, aho yamaze kuzamura inyubako yise “Bikono Retreat”, izajya yakira abashaka kuruhukira mu Karere ka Rutsiro, hafi y'inkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

Iyi nyubako yubatswe ahantu hafite ubwiza nyaburanga, aho abayigana bazajya babasha kureba ikiyaga, kuruhukira ahantu hatuje no kwakirwa mu buryo bugezweho. 

Amakuru avuga ko ibikorwa byo kuyubaka biri hafi kurangira, ndetse ibyumba byinshi byamaze kuzura, hasigaye gukorwa imirimo ya nyuma yo kuyitegura mbere yo kwakira abakiliya.

King James yavuze ko yatekereje kuri uyu mushinga agamije guteza imbere ubukerarugendo bwo mu gihugu no gushyiraho ahantu abaturage n'abakerarugendo bashobora kuruhukira bafite umutekano n'ihumure.

Uretse uyu mushinga, King James asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite ishoramari ritandukanye. Afite Mango Supermarket ikorera i Nyamirambo, ndetse amaze imyaka ashora amafaranga mu bucuruzi butandukanye burimo n'imitungo itimukanwa. Azwi kandi nk'umwe mu bahanzi bageze ku rwego rwo kwihaza binyuze mu muziki no gushora amafaranga mu yindi mishinga.

King James amaze imyaka irenga 20 mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndagukunda, paupette n'ikirezi yakoranye na Zuba Ray. 

Mu gihe akomeje gutegura ibikorwa byo kwizihiza imyaka amaze mu muziki, uyu muhanzi agaragaza ko ashaka gusiga umurage utagarukira ku bihangano gusa, ahubwo ukagera no mu ishoramari rifasha guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’u Rwanda.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.