LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE

Joshua Baraka yahishuye ko kubyibuha kuri we byaje bikenewe

Joshua Baraka yahishuye ko kubyibuha kuri we byaje bikenewe

Umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka yavuze ko ubuzima bugoye yabayemo akiri umwana bwatumaga ahora ananutse cyane, ibintu byatumaga ahora arota umunsi azabona amahirwe yo kubaho neza no kongera ibiro.

Uyu muhanzi ukomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki muri Afurika y'Iburasirazuba yavuze ko yakuriye i Kampala mu buzima butari bworoshye, aho kubona amafunguro ahagije bitari ibintu bisanzwe. Yavuze ko icyo gihe yabonaga abandi bana bafite ibiro byinshi akumva na we ari byo yifuza, kuko we yari ananutse bikabije.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Baraka yagize ati: "Nkiri muto narinanutse cyane. Icyifuzo cyanjye cyari ukubyibuha nkamera neza. Ubu ndabyishimira kuko nkiri gukora kandi nkaninjiza amafaranga ubuzima bwanjye bwarahindutse."

Yasobanuye ko amafaranga yatangiye kubona binyuze mu muziki ari yo yamufashije guhindura imibereho ye, kubona indyo yuzuye no kwita ku buzima bwe, bituma agenda yiyongera mu biro uko imyaka ishira.

Joshua Baraka ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeje kuzamuka muri Afurika, by'umwihariko nyuma y'indirimbo zakunzwe zirimo "Nana", "Wrong Places" na "What Do I Know", yasohoye nk'indirimbo ye ya mbere ku giti cye muri 2026. Aherutse no kuvuga ko intego ye ari ugukora umuziki uruta uwo yigeze gukora mbere no gufasha umuziki wo muri Afurika y'Iburasirazuba kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze kandi ko atifuza ko umuziki we ugarukira muri Uganda gusa, ahubwo ashaka ko ugera ku isoko ry'Isi yose, ashimangira ko impano, ubwitange n'ubushake bwo gukora ibintu byiza ari byo byamugejeje aho ageze uyu munsi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.