LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE

Dashim yambitse impeta umukunzi we benda kurushinga

Dashim yambitse impeta umukunzi we benda kurushinga

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Dushimimana Jean de Dieu uzwi nka Dashim, yinjiye mu kindi cyiciro cy'urukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Niwemugore Donatha, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026.

Uyu munyamakuru uzwi cyane mu kiganiro "Inzu y'Ibitabo" akorera kuri Radio 10 no kuri TV10, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye we n'umukunzi we bateye mu rugendo ruganisha ku kubaka umuryango.

Nubwo yemeje ko imyiteguro y'ubukwe yamaze gutangira, Dashim yahisemo kudatangaza igihe nyacyo azasezeranira n'umukunzi we, avuga gusa ko uwo munsi uzamenyekana mu bihe biri imbere.

Kwambikana impeta kwabaye nyuma y'igihe kinini aba bombi bari basanzwe bakundana, bikaba ari ikimenyetso cy'uko biyemeje gukomeza umubano wabo kugeza bashinze urugo.

Mu minsi ishize kandi, undi munyamakuru wa RADIOTV10, Jean Claude Hitimana wamamaye nka Hit, na we yatangaje gahunda yo gukora ubukwe. Mu butumwa bwa "Save the Date" yasohoye, yagaragaje ko azasezerana na Adelaide Ishimwe Muhayimpundu uzwi nka Ida bakoranaga ku wa 5 Nzeri 2026.

KWIHANGANA Emmanuel/ Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.