LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:15 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:15 AM
LIVE

Cardi B yavuze ko atazihanganira umuhungu we uzatera umukobwa inda akanga kubazwa inshingano

Cardi B yavuze ko atazihanganira umuhungu we uzatera umukobwa inda akanga kubazwa inshingano

Umuraperikazi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cardi B, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza uko azitwara igihe umwe mu bahungu be yazatera umukobwa inda atariteguye kuba umubyeyi no kwikorera inshingano z'uwo mwana.

Mu kiganiro yagiriye kuri Instagram Live, Cardi B yavuze ko adashobora kwemera ko umwana we yakora ikosa nk'iryo hanyuma agakomeza kubaho nk'aho nta cyabaye. Yasobanuye ko uwo munsi byabaho yahita amusaba kuva iwe, kuko yemera ko kubyara umwana bisaba uburere, ubushobozi ndetse no kwemera inshingano zose zijyana no kurera.

Yongeyeho ko uwo mwana atazongera guhabwa ubufasha bw'amafaranga cyangwa gukomeza kuba mu rugo rw'ababyeyi, kuko umuntu ufashe icyemezo cyo kuba umubyeyi agomba no kwiga kwigenga no kwiyubakira ubuzima bwe.

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuze ko Cardi B agaragaza uburere bushingiye ku kubazwa inshingano no kwigisha abana gukora ibyo batekerejeho neza mbere yo gufata ibyemezo bikomeye. Abandi bo bagaragaje ko n'ubwo umwana yaba yakoze amakosa, umubyeyi akwiye gukomeza kumuba hafi, akamugira inama kandi akamufasha gushaka ibisubizo aho kumwirukana mu rugo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.