LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE

U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'ubukerarugendo kubera ubwiza n'amateka rufite

U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'ubukerarugendo kubera ubwiza n'amateka rufite

Igihugu cy'u Rwanda gikomeje gukataza mu iterambere, by'umwihariko mu rwego rw'ubukerarugendo, aho gikomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga kubera ubwiza n'amateka gifite.

Bamwe mu basura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye bagaragaza ko igihugu gifite ubwiza n'umutekano bitangaje. Abenshi mu bahageze bavuga ko bifuza kuhaguma kubera ibyo bahabonera bidasanzwe.

Ubukerarugendo mu Rwanda bumaze gufata indi ntera, aho u Rwanda rumaze gushyirwa ku mwanya wa gatatu mu bihugu bisurwa cyane muri Afurika, nk'uko byemejwe n'inama ya MICE ireberera ubukerarugendo muri Afurika yose.

U Rwanda rukungahaye ku hantu nyaburanga hakurura abanyamahanga, aho bagaragaza ko hatandukanye n'ahandi. Muri ho harimo ahantu nyaburanga hakurura abantu benshi basura iki gihugu.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi ikurura abantu benshi baza kuwusura kubera ubwiza bwawo, ikirere cyiza, imiturirwa ihabarizwa ndetse n'imihanda y'igitangaza ihora irimo urujya n'uruza rw'abaturage uko bwije n'uko bucyeye.

Hari kandi pariki z'inyamaswa zikomeje kwigarurira imitima y'abanyamahanga, zirimo Pariki y'Ibirunga ibonekamo ingagi, Pariki ya Nyungwe ibonekamo inyoni n'inkende, na Pariki y'Akagera ibonekamo impara, imparage, intare, udusumbashyamba n'izindi nyamaswa, zikomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi aturuka mu bukerarugendo.

Hari kandi inzu z'amateka n'umurage zirimo Inzu Ndangamurage ya Huye, Ingoro z'Abami i Rukari mu karere ka Nyanza, Inzu zo Kubohora Igihugu mu Mutara n'i Gicumbi, ndetse na BK Arena, zikomeje kwinjiriza igihugu amafaranga menshi binyuze mu bukerarugendo.

U Rwanda kandi ni igihugu gikungahaye ku mazi magari, aho Ikiyaga cya Kivu cyakira abarenga 75% by'abakerarugendo baza kwishimana no gusura u Rwanda buri mwaka.

Iyi ntambwe u Rwanda rukomeje kugeraho ruyikesha umutekano n'amahoro, ku bufatanye na Minisiteri y'Ibidukikije REMA.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, ashishikariza Abanyarwanda kwita ku bidukikije, agaragaza ko ari bwo bukungu bw'u Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.