LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE

Diplomat yasohoye indirimbo "Flex" igamije gushimangira agaciro k'ibikorwa bibera mu Rwanda

Diplomat yasohoye indirimbo "Flex" igamije gushimangira agaciro k'ibikorwa bibera mu Rwanda

Umuraperi Diplomat yashyize hanze indirimbo nshya yise "Flex", ayinyuzamo ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda guha agaciro ibikorerwa mu gihugu, aho gukunda kubirutisha iby'ahandi.

Yasobanuye ko kuri we "Flex" nyakuri ari ukwishimira umusaruro w'abahanzi n'ibindi bikorwa bikorerwa mu Rwanda, aho kubisuzugura cyangwa kubigereranya n'ibyo hanze.

Yagize ati: "Kwishimira no gushyigikira iby'iwanyu ni byo bitanga ishema nyaryo. Si ngombwa kwiratana ibintu bidafite agaciro cyangwa guhora ubona iby'ahandi ari byo byiza kurusha iby'iwanyu."

Diplomat yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo butareba umuziki gusa, ahubwo bukora no ku mibereho rusange, agaragaza ko abantu bakwiye guhitamo ibintu bifite agaciro bakabyubakiraho ishema.

Yakomeje ahamagarira abakunzi be n'abakunda Hip-Hop muri rusange kumva iyi ndirimbo, agaragaza icyizere ko ubutumwa buyirimo buzabafasha kandi bukabashimisha.

Mu buryo bw'umuziki, "Flex" yubakiye ku njyana ya Hip-Hop isanzwe iranga ibikorwa bya Diplomat. Amashusho yayo yafashwe na Director Xo-Ye, mu gihe amajwi yakozwe na Producer Logic Hit It.

Uyu muraperi yanagaragaje ko yiyemeje kongera ibikorwa bye mu rwego rwo kugeza umuziki we ku rwego rwo hejuru no kuwugeza ku bantu benshi. Yavuze kandi ko mu mpera z'ukwezi kwa Munani ateganya gushyira hanze amashusho y'indi ndirimbo nshya.

"Flex" ikurikiye indirimbo "Imirongo Itukura", yasohotse mu mezi ane ashize, ikaba ari imwe mu ndirimbo zigaragaza icyerekezo Diplomat afite cyo gukora umuziki utanga ubutumwa bufite icyo bwubaka muri sosiyete.

Diplomat asanga uko umuziki nyarwanda ugenda waguka ari na ko abahanzi bakwiye kugira uruhare mu guteza imbere ishema ry'ibikorerwa mu Rwanda.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.