Umunyamakuru Ngabo Roben yatangaje ko amagambo yigeze kuvuga ku muhanzi Tom Close yamushyize mu bihe bitamworoheye, avuga ko ari bwo bwa mbere yahuye n'igitutu gikomeye nk'icyo kuva yatangira gukora umwuga w'itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Ngabo yasobanuye ko yatunguwe n'uburyo ibyo yavuze byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ikiganiro cyari cyarafashwe amezi hafi atatu mbere y'uko gisohoka, ku buryo yari yarakivanye mu mutwe.
Yavuze ko akibyuka mu gitondo yasanze telefoni ye yuzuye telefoni zamubuze, aho yari afite missed calls zigera kuri 38. Mu ntangiriro yatekereje ko hari ikibazo gikomeye cyabaye mu muryango cyangwa mu nshuti ze, mbere yo kumenya ko abantu benshi bari bamuhamagara bamubaza cyangwa bamunenga bitewe n'amagambo yari yavuze kuri Tom Close.
Ngabo yavuze ko yanakiriye ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga, bumwe bumunenga bukomeye, abandi bamushinja gusuzugura umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Icyakora, yavuze ko atari abantu bose bamwamaganye kuko hari abamweretse ko bashyigikiye ibitekerezo bye, bamubwira ko na bo basangiye uko abona ibintu kandi bamusaba kudacika intege. Hari n'abamugiriye inama yo gushaka ubufasha bw'amategeko mu gihe ikibazo cyarushaho gukomera.
Ibi byose byakomotse ku bitekerezo Ngabo yari yatanze avuga ko, uko abibona, Tom Close ari umwe mu bahanzi bahawe isura nini kurusha uko ibikorwa bye byari bimeze mu ntangiriro z'urugendo rwe. Yavugaga ko zimwe mu ndirimbo za mbere za Tom Close zakunzwe cyane ahanini kubera ko icyo gihe hari indirimbo nke zacurangwaga ku maradiyo na televiziyo.
Ngabo yasoje avuga ko ibyo yanyuzemo byamwigishije ko umuntu uvuga igitekerezo ku mugaragaro aba agomba kwitegura kwakirwa mu buryo butandukanye, kuko buri wese afite uburenganzira bwo kugaragaza uko abyumva.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.