Umuraperi Gatsinzi Emmery wamamaye mu mazina ya Riderman yahishuye uburyo yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge,Tom close akabimukuraho.
Yabitangarije mukiganiro yagiranye na "This and That" aho yatangaje ko Ibiyobyabwenge byari byaramurenze, ariko nyuma yo guhura no kumva inama ya Tom close agahinduka umwana mwiza .
Yatangaje ko Ibiyobyabwenge yabinywaga we na bagenzi be ubwo babaga bagiye kujya kurubyiniro. Yagize Ati:
" Umunsi umwe twagiye gutaramira I Gisenyi maze mbere yo kujya kurubyiniro turabanza dukoresha ibiyobyabwenge birimo inzoga ndetse n'ibindi by'imyotsi kuko twumvaga aribwo turagira imbaraga kurubyiniro. Icyo gihe nari nkiri umusore nkoresha ibiyobyabwenge byinshi cyane."
Yakomeje agira ati: "Tukiri aho Tom close yarebye ibyo twari turimo ,aza kunsuhuza.Yinjiye aho twari turi asanga hameze nko mugikoni kubera imyotsi myinshi twari turimo kunywa. Tom close yahise asaba abandi Bose gusohoka tukaganira twenyine."
Riderman yakomeje agaragaza ko inama Tom close yamugiriye akamaro ndetse agahinduka uwo ariwe ubu.
Yagize ati: "Tom close yaranyegereye ambwira ko Ibiyobyabwenge aribyo kunyangiriza ejo hazaza ananyibutsa ko nkiri Umunyeshuli wa Kaminuza ukenewe kumurimo ejo hazaza. Yanyibukije ko Ibiyobyabwenge bizatuma mfungwa Kandi ko nta keza kabyo. Yansabye ko nabireka mu maguru mashya niba nshaka kubaka ejo hazaza heza."
Yongeye ati: "Tom close akimara kumbwira gutyo ntago nahise mbireka ahubwo hashize nk'iminsi itanu mbitekerezaho nsanga ni inzira ya nyayo ndazibukira ndabireka ntangira kubaho ubuzima bushya buri kure y'ibiyobyabwenge ".
Riderman uri mu bafite inkingi ku njyana ya HipHop yashishikarije abahanzi bose cyane cyane abasore bumvako gukoresha Ibiyobyabwenge aribyo bitanga ibyishimo ko bishuka ahubwo bagomba kubireka. Riderman yasoje agira Ati:
"Iyo ntumvira Tom close Simba ndi uwo muzi ubu".
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.