Umuhanzi w’Indirimbo Gakondo Ruti Joel yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n'umukobwa, ibintu byatumye benshi batanga ibitekerezo bitandukanye ku buzima bwe bwite.
Iyi foto yashyizwe kuri Instagram Story, ndetse iherekezwa n'indirimbo I'm In Love ya The Ben, amagambo yasize benshi bibaza niba yaba yifuje gutangaza ko yamaze kubona umukunzi. Nubwo nta bisobanuro birambuye Ruti Joel yatanze kuri iyo foto, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyitangaho ibitekerezo, bamwe bavuga ko yaba ari ubutumwa bw'urukundo.
Ruti Joël umenyerewe mu muziki gakondo, yaherukaga guteguza ubukwe n’umukunzi we nubwo nta makuru menshi yigeze avuga y’igihe buzabera.
Umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel aherutse kuvuga ku cyamuteye gusubira mu itorero Ibihame anavuga uko yasabye imbabazi ubuyobozi bwaryo.
Inshuro nyinshi uyu musore akunze kuvuga ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.