Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Harmonize yatangaje ko we n’umukunzi we Kajala Frida batakiri mu rukundo, nyuma y’iminsi havugwa amakimbirane mu mubano wabo.
Ibi yabivugiye mu gitaramo yakoreye i Dar es Salaam, ubwo abafana bamubazaga amakuru ajyanye n’umubano we na Kajala. Harmonize yahise asobanura ko urukundo rwabo rwongeye kugera ku musozo, avuga ko kimwe mu byatumye bafata uwo mwanzuro ari uko yumvaga atubahwa n’umukunzi we.
Uyu muhanzi yavuze ko kuba Kajala amurusha imyaka byagize uruhare mu buryo yamufataga, aho yavuze ko hari igihe yumvaga asuzugurwa ndetse ko atahabwaga agaciro nk’umukunzi.
Aya makuru aje nyuma y’uko abafana bari bamaze iminsi babona ibimenyetso by’uko ibintu bitari kugenda neza hagati yabo. Kajala yari yahagaritse gukurikira Harmonize ku rubuga rwa Instagram, na we akabigenza gutyo, ibintu byatumye benshi bakeka ko urukundo rwabo ruri mu bibazo.
Urukundo rwa Harmonize na Kajala rwagiye rugira ibihe bitandukanye. Mu mpera za 2025, Harmonize yari yongeye kwambika Kajala impeta y’urukundo ku nshuro ya kabiri, basezeranya kubaka umubano ukomeye. Icyakora, nyuma y’igihe gito bongeye guhura n’ibibazo byatumye batandukana.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.