Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi brown yatangaje ko mu ndirimbo aherutse gusohora ikunzwe cyane "Urare" yari akeneye gushyira bamwe mu bafite izina rikomeye mu mashusho y'iyi ndirimbo ariko bikabamubera imbogamizi.
Mu kiganiro yagiranye na The choice live, Umubyinnyi Titi brown yavuze ko n'ubwo gukora iriya ndirimbo byamugoye ndetse akitabaza ubufasha bwa bamwe mu bafite izina rinini mu Rwanda kugirango bamushyigikire, hari abo yashakaga gukoresha mu mashusho ariko ntibyakunda.
Yagize ati: " Muri iyi ndirimbo numvaga nshaka gushyiramo ibyamamare byose byo mu Rwanda nubwo bitakunze, abo twavuganye ntitubashe guhuza Kandi mbakeneye harimo Bruce Melodie wari uri muri gahunda za Summer County Tour, Mutesi jolly, Kate Bashabe na Israel mbonyi.
Aba bose nabo bari bari kurutonde rwabo nzakenera ariko kubera gahunda nyinshi ntibaboneka".
Titi Brown akomeje gushimira buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abasaga Milliyoni 2 kurubuga rwa YouTube.
Uyu mubyinnyi yashimangiye ko nta kabuza yinjiye mu muziki nyuma yo kubona ko kubyina ataribyo byonyine ashoboye. Yatangaje ko mu minsi mike iri imbere azashyira hanze indi ndirimbo nshya.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.