LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE

Miss Muyango akomeje kwerekana ko abayeho mubuzima yifuza Kandi yishimiye

Miss Muyango akomeje kwerekana ko abayeho mubuzima yifuza Kandi yishimiye

Uwase Muyango wamamaye nka Miss Muyango akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwerekana ko ari kuba mu buzima yishimiye we n'umuhungu we.

Nyuma yuko Uwase Muyango imbugankoranyambaga n'ibitangazamakuru bitandukanye byari bimaze igihe bimwibasira uyu munsi yakebuye abamunenga bose ndetse ababwira ko ari kubaho uko abishaka.

Mu butumwa yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram Yagaragaje ko yagerageje korohera Abantu bamwikomaga Ariko byagezaho abona ko nubundi biba ibyubusa bakabikomeza.

Yagize ati: "nabonye abantu bakora ibyo mushaka byose bakambara uko mwe mubishaka bakavuga ibyo mushaka bagakora ibishoboka byose ngo babanyure ariko mukabitura kubamagana mubatera amabuye."

Yongeraho ati:

"Njye ndi kwiberaho ubuzima bwanjye gahunda ni ukwita kubimpa amaramuko gusa Ibitekerezo mumpa byuko nagatwaye ubuzima bwanjye ntanakimwe mpa agaciro gusa ariko ndabakunda.

Abanzi bakaba banankunda bumva impamvu nkora ibyo nkora nabatarabyumva igihe kizabwira".

Miss Muyango, Nyuma y'amasaha make asangije ubu butumwa yahise amurikira abamukurikira Imodoka yo mubwoko Bwa Mercedes Benz ihagaze agaciro ka Milliyoni 70Frw ndetse ifite ikirango (Plaque) kiriho izina Muyango amaze kwibikaho.

Mu mashusho yaje ayiherekeje yagagazaga Muyango arimo abyinana n'umuhungu we Miguel bishimiye Imodoka baguze.

Ibi bikomeje kugarukwaho cyane kumbuga nkoranyambaga. Miss Muyango yigeze kuba umugore wa Kimenyi Yves babyarana umwana w'umuhungu ariwe uri kumwe na Muyango ubu, urugo ntirwabahiriye kuko hajemo gatanya. Ubu Miss Muyango ni umwe mubasusurutsa ibitaramo bagezweho mu Rwanda.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.