LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE

Abahanzi bakomeye bari kuba muri Amerika bategerejwe mu Rwanda mu bitaramo

Abahanzi bakomeye bari kuba muri Amerika bategerejwe mu Rwanda mu bitaramo

Mugihe ibitaramo bikomeje kuba byinshi muri iki gihe byaba ibiri kubera I Kigali cyangwa mu ntara z'igihugu abantu bakomeje kuryohana n'abahanzi bakunda.

Abahanzi bari kubarizwa k'umugabane wa Amerika aribo Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element ELEEH utaramarayo igihe kinini aho ategerejwe I Kigali mu gitaramo cya Afro Carnival kizabera Camp Kigali kuwa 
24 Nyakanga 2026.

Ni igitaramo kizasusurutswa n'abarimo Miss Muyango, Kivumbi K1ng, Dj pyfo, Dj Flix n'abandi baturutse mu bihugu by'abaturanyi.

Kurundi ruhande, Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi madiba mu itsinda rya Urban Boys ribarizwamo Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss ategerejwe mu karere ka Rubavu kuwa 01 Kanama aho iri tsinda rizaba ritaramira abatuye aka karere mubitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026.

Kuri ubu biteganyijwe ko Safi madiba arashyika mu Rwanda k'umunsi wejo kuwa Gatatu w'iki cyumweru, aho avuye muri Canada. Umuhanzi Element ELEEH ntago biramenyekana igihe azagerera mu Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.