Dj Sonia yababariye abantu babiri bari bakurikiranywe na RIB mu rubanza rwo kumusebya - Radio Salus FM 97.0

Dj Sonia yababariye abantu babiri bari bakurikiranywe na RIB mu rubanza rwo kumusebya

Dj Sonia yababariye abantu babiri bari bakurikiranywe na RIB mu rubanza rwo kumusebya

Umwe mubavanzi b'umuziki bakunzwe mu Rwanda Dj Sonia yatanze imbabazi kubakekwaho kugira uruhare mu gusebya no kumuharabika binyuze mu gutangaza Amakuru y'ibihuha.

Dj Sonia yababariye umunyamakuru Cassie Pizzo ukorera ku muyoboro wa YouTube witwa 'Max Tv' na Kazungu Kaboss uzwi ku mbuga nkoranyambaga utangaza inkuru nyandikoshusho (Blogging) bari bamaze iminsi mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB bakurikiranyweho gutangaza amakuru y'ibihuha basebya ndetse baharabika Dj Sonia.

Mu minsi ishize nibwo Dj Sonia yagaragaje ko RIB yamwijeje ko igiye gukurikirana ikirego ke cyari kimaze imyaka igera kuri itatu kitabwaho, aho ku ikubitiro aba babiri aribo bahise batabwa muri yombi.

Icyakora nyuma yaho, Dj Sonia yaje gufata icyemezo cyo kubabarira barafungurwa, kuri ubu dosiye ye ikaba isigayemo abantu batanu bashinjwa kumusebya, kumuharabika no kumwambura agaciro.

Iki kirego cyashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha RIB ubwo Dj Sonia yaburirwaga ko hari abantu barimo gupanga kumwanguriza ubuzima,Bityo asabwa kwitwararika.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.