Uruhare rw’Itabi mu kugwa kw’Amabere

Uruhare rw’Itabi mu kugwa kw’Amabere

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bushinwa mu 2019 ku bagore barenga 1,500 bwagaragaje ko kunywa itabi bigabanya uko amaraso atembera mu gatuza, bigatuma uruhu n’utudodo twarwo dutakaza imbaraga, bityo amabere agatangira kugwa vuba bitatewe n’uko umuntu ageze mu zabukuru.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko itabi ryangiza utudodo two mu ruhu dufasha umubiri kugumana imiterere n’ubudahangarwa, bigatuma uruhu rusaza vuba kandi rukabura ubushobozi bwo kwifata uko bikwiye.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Abahanga mu Buvuzi Bwongera Ubwiza muri Amerika (American Society of Plastic Surgeons – ASPS) bwerekanye ko abagore banywa itabi bafite ibyago byo gutuma amabere agwa inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’abatanywa itabi.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko uruhu rw’abanywi b’itabi rutakaza elasticity ku gipimo kiri hagati ya 30% na 40%, bigatuma agace k’amabere kadashobora kugumana imiterere y’umwimerere.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Kentucky yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwerekanye ko abagore banywa itabi bafite ibyago biri hejuru ku kigero cya 24% byo gutuma amabere agwa vuba kandi cyane, ugereranyije n’abatanywa itabi.

Abahanga basobanura ko ibi biterwa n’uko itabi rigabanya uko intungamubiri zigera mu ruhu, bigateza igabanuka rya collagen ku kigero gishobora kugera kuri 45%, bigatuma uruhu rwo mu gatuza rucika intege vuba.

Byongeye kandi, ubushakashatsi bwerekanye ko abagore banywa itabi bagira intege nke mu ruhu rwo mu gatuza ku kigero cya 55% ugereranyije n’abandi, bikabashyira mu byago byinshi byo guhura n’ikibazo cyo kugwa kw’amabere hakiri kare.

NDEKEZI Jean Melane/TheKaminuzaStar

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!