Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byirengagije u Rwanda ubu na byo byugarijwe

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byirengagije u Rwanda ubu na byo byugarijwe

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yaberaga muri Kigali Convention Centre.

‎Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakoresha izina ry’Imana mu kuyobya uburari, ariko ko Imana nyayo izi gushyira ibintu ku murongo.

‎‎Yagize ati “Imana abantu bakunze kuvuga, abandi bajya aho bakayikoresha mu kuyobya uburari no kuyobya abantu, Imana yo izi kuringanyiza.”

‎Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rusobanura ibibazo rufite n’inkomoko yabyo, ariko rugaterwa ishoti n’amahanga cyangwa ibihugu byumva ko bikomeye, nyamara ubu na byo bikaba biri kunyura mu bihe bikomeye.

‎Yagize ati “Iyo ureba ibibazo tumazemo imyaka duhora dusobanura abantu ntibatwumve, wajya kubona na ba bandi batatwumva na bo byabagezeho. Urebye ku Isi yose, isi ifite ibibazo, na ba bandi b’ibigirwamana na bo bafite ibibazo.”

Yavuze ko nubwo ibibazo by’abandi bidashimishije, ariko bitanga isomo rikomeye ry’uko ibyo ukorera abandi nawe bishobora kukugarukira.

‎‎Ati “Ntabwo binshimishije, ariko biramfasha kubibutsa ngo n’ibyo mwigira mugirira n’abandi, burya namwe ujya gusenya ahandi wagaruka nawe iwawe ugasanga bahasenye. Ni byo bisigaye biriho.”

‎‎Uretse ubutumwa bwagenewe amahanga, Perezida Kagame yongeye gukebura Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, ababuza gukomeza kwitwaza amateka mabi yaranze umugabane nk’urwitwazo rwo kudakora.

‎Yavuze ko ibihe by’ubucakara n’ubukoloni byabayeho koko, ariko bidakwiye kuba impamvu ituma abantu badakoresha ubushobozi bafite uyu munsi.

‎Yagize ati “Amateka yabaye tujya mu gihe cy’ubucakara, tukivamo tujya mu bukoloni, ntabwo dukwiriye gukomeza kwishingikiriza ibyo nk’ibibazo byacu. Ni iki ubu kitubuza gukora ibyo tugomba gukora? Ni iki? Ubu mutahanye iki mu mutwe?”

‎‎Yanenze imyumvire yo kwemera gusuzugurwa cyangwa “kurindagizwa” n’abanyamahanga baza bakigira nk’aho bazi ibibazo by’u Rwanda kubarusha.

‎‎Ati “Baraturindagije natwe turemera, ubu turi indindagizi kandi twifitemo ubushobozi. Ibintu byose turabyumva, inkomoko turayizi… hagati aho tukarindagira ejo bakubaza ikibazo kikaba amateka, abantu baza bakakugirira nabi… wemerera iki?”

‎Yasoje asaba ko imyanzuro yafatiwe muri uyu Mushyikirano itaba amasigaracyicaro, ahubwo ko ishyirwa mu bikorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere kidategereje amabwiriza y’ahandi.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star 

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!