“Intambara ya Kongo ntiyaturutse mu Rwanda”- Perezida kagame yanyomoje abashinja U Rwanda gutera Kongo

“Intambara ya Kongo ntiyaturutse mu Rwanda”- Perezida kagame yanyomoje abashinja U Rwanda gutera Kongo

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje gusobanura ukuri ku kibazo cya Congo, ariko ko hari abagihitamo gushakira impamvu aho zitari.

Ati: “Tubivuze kenshi, tubibwiye abantu benshi, barabizi ntibabihakana ariko bakabivaho bakajya ku bindi, iyi ntambara yo muri kongo mureba, ntago yatangijwe n’u Rwanda, ntanubwo yaturutse mu Rwanda.”

Perezida Kagame yasobanuye ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite muri Congo

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’umutekano warwo, cyane cyane imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko FDRL icumbikiwe ku butaka bwa RDC.

Ati: “Ikibazo u Rwanda rufite ni iki, ikibazo u Rwanda rufite muri kongo kijyanye n’interahamwe ziri hariya na Politike na Ideology bishingiye kuri jenoside kandi bigahora iteka batunga u Rwanda urutoki u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga uzi imizi y’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ko hari ibihugu byahisemo kugihindura, bikakitiranya n’inyungu z’amabuye y’agaciro, nyamara byaragize uruhare mu kohereza no gukomeza gucumbikira Interahamwe no kuzohereza muri ako gace.

Perezida Paul kagame, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika basinya ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

ku wa 04 Ukuboza 2025 nibwo u Rwanda na RDC byasinye amasezerano agamije amahoro n’iterambere, hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ku bufatanye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano ashyira imbere ubufatanye mu by’umutekano, guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, igira ingaruka ku mutekano w’akarere.

Rtd Gen James Kabarebe ni umwe mu bitabiriye Inama y’igihugu y’umushyikirano

BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar

 

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!