Umuhanzi Nkurunziza Pierre Damien uzwi nka Maji Maji, wanabaye umwe mu basirikare 600 ba RPA bari bacumbikiwe muri CND, yavuze ko ubutwari, imyiteguro n'ubuyobozi bwiza ari byo byabahaye imbaraga zo gutsinda urugamba rwo kubohora Kigali nyuma y'ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana.
Yasobanuye ko yinjiye mu rugamba mu ntangiriro za 1992, nyuma aza gutoranywa mu basirikare 600 boherejwe muri CND mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'i Arusha. Avuga ko kuba yaratoranyijwe byamubereye ishema rikomeye.
Maji Maji yavuze ko bageze muri CND bahawe amabwiriza yo kurinda abayobozi babo no gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro. Icyakora, ibintu byahindutse nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, bituma bahita batangira urugamba rwo kwirwanaho no kubohora igihugu.
Yagaragaje ko amagambo yabwiwe n'uwari ubayoboye icyo gihe, Col. Tumwine Jacob, yabongereye icyizere n'umurava. Uwo muyobozi yabasabye kwizera intsinzi no kumva ko bafite inshingano yo gutsinda urugamba, amagambo Maji Maji yavuze ko atazigera yibagirwa.
Yongeyeho ko, uretse indirimbo zongeraga morale ku rugamba, ijambo ry'umuyobozi n'ubuyobozi bwiza byagize uruhare rukomeye mu gutuma abasirikare bagumana umutima wo guhangana n'umwanzi kugeza bageze ku ntsinzi.
Maji Maji yavuze ko yagiye ku rugamba akiri muto, atewe ishema no kurwanira igihugu cye, kandi ko yishimira kuba intego barwaniye yaragezweho.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.