Vestine na Dorcas bahishuye byinshi ku mubano wabo nyuma yo gutandukana na MIE Music - Radio Salus FM 97.0

Vestine na Dorcas bahishuye byinshi ku mubano wabo nyuma yo gutandukana na MIE Music

Vestine na Dorcas bahishuye byinshi ku mubano wabo nyuma yo gutandukana na MIE Music

Itsinda ry'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ryagarutse ku mubano waryo nyuma yo gutandukana na MIE Music, rinateguza abakunzi baryo indirimbo nshya yitwa "Itabaza".

Mu kiganiro banyujije ku muyoboro wabo wa YouTube kuri uyu wa mbere, aba baririmbyi bagarutse ku buryo bongeye guhura muri Canada nyuma y'igihe batabana, bavuga ko bari bafitanye urukumbuzi rukomeye.

Dorcas yavuze ko yakumburaga mukuru we Vestine ku buryo byageraga n'aho adashaka kumva indirimbo zabo zicurangwa mu rugo.

Yagize ati:

"Nageze muri Canada nkimubona nahise nturika ndarira. Nari namukumbuye cyane."

Mu kiganiro cyabo, Dorcas yabajije mukuru we impamvu yarize akimubona, agira ati:

"Kuki wambonye ukarira? Ni ubwa mbere wampobeye gutyo. Wagiraga ngo ni bwo wari umbonye bwa mbere mu buzima."

Mu gusubiza, Vestine yavuze ko na we yari afite urukumbuzi rukomeye rwa murumuna we, ndetse agaragaza ko nyina yari yaramubwiye ko Dorcas atashakaga no kumva indirimbo zabo.

Yagize ati:

"Mama yarambwiye ko wababuzaga kumva indirimbo zacu, kuko iyo wazumvaga wahitaga ubabara ukarakara."

Muri iki kiganiro kandi, Ishimwe Vestine yahishuye ko yamaze kwibaruka imfura ye kandi ko we n'umwana bameze neza. Yavuze ko yafashe umwanya wo kubimenyesha abakunzi be nyuma y'igihe kinini bamubaza amakuru ajyanye no kubyara.

Aba bahanzi banatangaje ko bari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya yitwa "Itabaza", bavuga ko bizeye ko izakirwa neza n'abakunzi babo bari bamaze igihe bategereje ibihangano bishya.

Nyuma y'iki kiganiro, abakunzi ba Vestine na Dorcas bongeye kugaragaza ibyishimo byo kubona aba baririmbyi bongera kugaragara bari kumwe, banategereza kumva indirimbo yabo nshya.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.