Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu, byibanze ku gufasha abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi barokotse bagaragaza intege nke mu rugendo rwo kwiyubaka, kugira ngo bashobore kwinjira mu cyunamo cy’iminsi 100 bafite imbaraga zo gukomeza ubuzima.
Abatanze ibiganiro bagarutse ku kamaro ko gusangira ibitekerezo no gufashanya mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, by’umwihariko ihungabana rikigaragara kuri bamwe mu barokotse.
Ukuriye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu Karere ka Huye, Seraphine Nyiramuruta, yavuze ko uwo muryango wagize uruhare rukomeye mu gufasha abapfakazi ba Jenoside kwiyubaka nyuma y’amateka mabi banyuzemo.
Yagize ati: “Umuryango wa AVEGA wadufashije mu buryo butandukanye, harimo kutugezaho ibiganiro bidukomeza no kudufasha kubona ubuvuzi, bigatuma dukomeza urugendo rwo kwiyubaka.”
Abitabiriye ibi biganiro bavuga ko bibafasha kongera imbaraga zo gukomeza ubuzima no gutegura neza igihe cyo Kwibuka.
Umwe mu banyamuryango akaba na perezida wa AVEGA Agahozo mu Murenge wa Huye, yavuze ko ashimira cyane gahunda z’uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bwahagaritse Jenoside.
Yagize ati: “Nishimira ibiganiro duhabwa kuko bidufasha gukomera. Ndashimira kandi Umukuru w’Igihugu waduhaye ubuzima ubwo yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abarokotse Jenoside bakwiye gukomeza kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda, kuko hari inzego zitandukanye zibitaho.
Yagize ati: “abarokotse Jenoside bakwiye kumva ko batari bonyine, ahubwo ko igihugu n’abaturage bakomeje kubaba hafi mu rugendo rwo gukomeza kubaka ubuzima.”
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Chaste Uwihoreye, yasabye abantu kudahishira amarangamutima yabo mu gihe bahuye n’ibibazo by’ihungabana.
Yasobanuye ko ari byiza ko umuntu agira aho yisanzura akavuga ibimuri ku mutima, kandi mu gihe agaragaza ibimenyetso by’ihungabana akegera abamufasha cyangwa akagana abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Ibi biganiro biri mu bikorwa bikomeje gutegurwa hirya no hino mu gihugu bigamije gufasha abarokotse Jenoside kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite imbaraga zo gukomeza kubaka ubuzima no kwimakaza ubudaheranwa.










HANYURWIMFURA Olivier/TheKaminuzaStar
Comments 0
Leave a Comment
No comments yet. Be the first to comment!