REMA yatangije gahunda yo gusana inkengero z’imigezi ya Mwogo na Rukarara mu gukumira imyuzure

REMA yatangije gahunda yo gusana inkengero z’imigezi ya Mwogo na Rukarara mu gukumira imyuzure

Ibi bikorwa biri muri gahunda y’icyiciro cya kabiri cya Green Amayaga, igamije gusana no kubungabunga ibidukikije byangijwe mu muhora wa Nyungwe–Ruhango. Byatangirijwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko iyi gahunda izibanda cyane ku gusana inkengero z’imigezi ndetse n’ibishanga, hagamijwe gukumira amazi y’imvura yangiza imirima y’abaturage.

Ati: “Tuzibanda ku migezi ya Mwogo na Rukarara kuko imihindagurikire y’ibihe yatumye imvura yiyongera, bigatuma inkengero zisandara, amazi akangiza imyaka. Tuzanasana ibishanga biri muri aka gace, ariko uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko uyu mushinga uzafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse ukanatanga imirimo ku baturage.

Ati: “Ni umushinga uzatuma umusaruro wiyongera kuko abaturage bahingaga isuri igatwara imyaka yabo. Uzatanga n’akazi, cyane cyane ku baturage bazajya bakora imirimo yo kubungabunga ibi bidukikije. Turabasaba kuwugira uwabo no kurinda ibizubakwa.”

Abaturage bo muri utu duce bavuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo ku bihombo bahoraga bahura na byo bitewe n’imyuzure ya hato na hato.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, hazasanwa hegitari zirenga 2,100 z’amashyamba n’ibishanga byangiritse, ndetse n’ubutaka bugera kuri hegitari 9,000 bukongererwa ubushobozi bwo gukoreshwa mu buryo burambye.

Uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage basaga 290,000, barimo abagore bangana nibura na 50%, unatange n’imirimo mishya ijyanye no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ku rubyiruko n’abikorera bo mu bice uzakorerwamo.

ISHIMWE Claude/TheKaminuzaStar 

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!