Umunyamakuru akaba umuhanzi na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano wamamaye nka Uncle Austin yakanguye abafatanyabikorwa bamamariza mu bitaramo ndetse n'abareberera inyungu z'abahanzi gukuraho ibitaramo by'ubuntu mu Rwanda.
Uncle Austin mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yagaragaje ko gutegura ibitaramo by'ubuntu ari kimwe mu bishobora gutuma umuhanzi adatera imbere, asaba abitegura ko bashyira imbaraga mu gutegura ibyishyuza kabone n'ubwo yaba ari make ariko akaboneka mu rwego rwo guteza imbere abahanzi.
Uyu muhanzi yagaragaje ko bitumvikana uburyo umuntu areba indirimbo kuri Murandasi cyangwa indi miyoboro yishyuye ariko uwayiririmbye akamurebera ubuntu.
Ati: "Abategura ibitaramo n'abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke"
Yakomeje agira ati: "Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ndetse hari abacuruza indirimbo z'abahanzi ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?"
Uncle Austin yakomeje ashimira Watuwave na Amani Afrika bari gutegura ibitaramo bya Summer Country Tour, ku bwo kuba barahisemo kwishyuza abaturage amafaranga make ariko nayo akinjira.
Ibi yabivuze mu gihe muri iyi minsi hari ibitaramo bitandukanye by'ubuntu nka MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 n'ibindi by'umwihariko ibikorerwa hirya no hino mu ntara z'igihugu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.