Igipfunsi kigiye kuvuza ubuhuha hagati ya Anita Pendo na Mama Sava - Radio Salus FM 97.0

Igipfunsi kigiye kuvuza ubuhuha hagati ya Anita Pendo na Mama Sava

Igipfunsi kigiye kuvuza ubuhuha hagati ya Anita Pendo na Mama Sava

Umunyamakuru akaba n'umushyushya rugamba Anitha Pendo yatangarije abamukurikira ko hari umukino w'iteramakofe agiye guhuriramo na Mama Sava wamamaye muri Cinema nyarwanda cyane cyane muri filimi ya papa Sava.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasohoye itangazo rihamagarira abantu kwitabira cyangwa Afiché mu rurimi rw'igifaransa, igaragaza we na Mama Sava bambaye nk'indwanyi z'iteramakofe.

Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa KISS Fm, umuhanga mu kuyobora ibitaramo ndetse no kuvanga imiziki  na Mama Sava umenyerewe muri sinema, bavuze ko bamaze igihe bitegura uyu mukino ndetse ko imyiteguro yabo igeze kure kuburyo bizeye ko abazawitabira bazanyurwa.

Anita Pendo yavuze ko nubwo ari ubwa mbere agiye gukina umukino w’iteramakofe, afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko yabyiteguye bihagije.

Ni Umukino watewe inkunga na Sana Energy Drink, Ibigwi company n'abandi bashoramari aho umuntu uzawitabira azajya ahabwa juice ya sana kubuntu. Uyu mukino uzaba ari kucyumweru kuwa 05 Nyakanga 2026 kuri Petit stade aho amarembo azaba afunguye kuva ku isaha ya saa saba.

Uyu mukino bawise 'Liberation Boxing 2nd Edition", ugiye kuba kunshuro yawo ya kabiri. abateguye bararitse abazawitabira ko bagomba kugura itike yo kuwureba banyuze kuri www.sportspass.rw

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.