Ubuyobozi bw’akarere ka Huye busaba urubyiruko kugira amahitamo meza ku mikoreshereze y’inzoga kuko kunywa nyinshi ari kimwe mu bishobora kubangamira iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, nyamara bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko mu mpamvu bakunze kwishora mu kunywa inzoga nyinshi zirimo kwiyibagiza ibibazo no gushaka imbaraga.
Inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ubuyobozi na Police y’u Rwanda zimaze igihe zishishikariza abaturage barimo n’urubyiruko kwimakaza gahunda yiswe 'tunywe-less' igamije kubigisha kureka kubatwa n’inzoga, kuko zigira ingaruka zitandukanye zirimo kwangiza ubuzima, guteza umutekano muke no gukenesha abazinywa.
Nubwo bimeze bityo, haracyagaragara abiganjemo urubyiruko banywa inzoga nyinshi bagasinda barimo abavuga ko banywa inzoga bagamije kwiyibagiza ibibazo no gushaka imbaraga, nk'uko bamwe mu baganiriye na Radio Salus babivuga.
KWIHANGANA Emmanuel wo mu murenge wa Tumba avuga ko banywa inzoga bagamije gushaka amahoro, umutuzo n'ibyishimo baba baburiye mu miryango yabo, mugihe KAYIRANGA Innocent nawe utuye muri uyu murenge avuga ko bamwe banywa inzoga bitewe n'ikigare cyangwa inshuti zabo bahorana mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse ko baba bashaka kugira imbaraga.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba urubyiruko kugira amahitamo meza ku mikoreshereze y’inzoga kuko ari kimwe mu bishobora kubangamira iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Akomeza avuga ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba ko bagomba kwimakaza gahunda ya 'tunywe less' mu rwego rwo kwiyubaka ubwabo bategura ejo habo heza.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko inzoga nyinshi zitera ibibazo birimo indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima n'izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Zigaragaza kandi ko kunywa inzoga bitera ubusinzi, bigatuma abazinywa batitabira umurimo uko bikwiye bikabateza ubukene.
HAKIZAMUNGU Ange/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.