Bruce Melodie na The Ben biyemeje guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda (Video)
System Administrator
Editor
April 14, 2026
2 min read
1,256views
0comments
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso bakanunamira Abatutsi bahashyinguwe, The Ben na Bruce Melodie bavuze ko nubwo atari ubwa mbere bahasuye ariko uko bahageze barushaho kwiga.
Bruce Melodie yagize ati “Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano [niga], iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa […] rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”
The Ben we yasabye abanyamakuru gukoresha amajwi yabo mu kwamamaza urukundo mu Banyarwanda ariko anahamya ko nk’ibyamamare bafite umukoro mu kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu.
Ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro n’urukundo mu Banyarwanda […] turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”
Guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda kandi wanabaye umukoro ukomeye kuri Muyoboke Alex ureberera inyungu za The Ben ndetse na Kenny Muragura wari uhagarariye 1:55AM Ltd ikorana bya hafi na Bruce Melodie.
Muyoboke Alex yibukije abahanzi bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru muri rusange ko abagoreka amateka batabarusha ababakurikira bityo ko bakwiye kuba bahangana na bo cyane ko bafite ukuri ku byo bavuga mu gihe usanga abasebya u Rwanda bibasaba guhimba.
Ubwo The Ben na Bruce Melodie bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bruce Melodie mu cyumba babanza kureberamo amashusho asobanura byinshi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
The Ben yitegereza amashusho asobanura byinshi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
The Ben na Bruce Melodie basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uwicyeza Pamella na Kate Bashabe bari baherekeje aba bahanzi
Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bagiye gusura ibyumba bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bruce Melodie na Kenny Mugarura uyobora 1:55AM Ltd bahaye icyubahiro abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uwicyeza Pamella na The Ben bashyize indabyo ku mva zishyinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kenny Mugarura Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd yashyize indabyo ku mva zishyinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ben na Chance bari baherekeje The Ben na Bruce Melodie nabo bashyize indabyo ku mva zishyinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bruce Melodie, The Ben , Uwicyeza Pamella na Muyoboke Alex nyuma yo gushyira indabyo ku mva zishyinguwemo Abatutsi bisshwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere yo kugira icyo babwira itangazamakuru, The Ben na Bruce Melodie babanje gufatana ifoto y'urwibutso
The Ben na Bruce Melodie bahurije ku gusaba urubyiruko guhangana n'abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Comments 0
Leave a Comment
No comments yet. Be the first to comment!