Mu karere ka Bugesera hasorejwe irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2026, ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 20 ryitabirwa n’abarenga miliyoni eshatu. Ibikombe byinshi mu mikino inyuranye byatashye mu Mujyi wa Kigali.
Akarere ka Bugesera kakiriye isozwa ry’iri rushwanwa hifashishijwe ibibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Nyamata ndetse n’imihanda yaho.
Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo, mu gusiganwa ku maguru ikilometero kimwe, Niyomugisha Diane wo mu Ntara y’I Burengerazuba niwe wegukanye umwanya wa mbere ahabwa umudali wa zahabu mu gihe mu bagabo umudali wa zahabu wegukanywe na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali.
Mu gusiganwa ku ntera y’ibilometero bitatu, mu bagore umudali wa zahabu watwawe na Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba anawegukana mu bilometero icumi; mu gihe Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali yawegukanye mu bagabo. Hanyuma Munyakazi Felecien wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero 15.
Mu mukino wo gusimbuka urukirampende, Masengo Gibril wo mu mujyi wa Kigali yahize abandi mu bagabo mu gihe Uwimana Lucie wo mu Ntara y’I Burengerazuba yabaye uwa mbere mu bagore.
Mu mukino wo gukina Igisoro, imidali yose yatashye mu mujyi wa Kigali kuko Bampire Regis na Niyonagize Alfred bose bo mu Mujyi wa Kigali nibo bayegukanye mu byiciro byombi.
Mu mukino wo gusiganwa ku magare umwanya wa mbere mu bagore watwawe na Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu bagabo watwawe na Mfiteyesu Emmanuel wo mu ntara y’Amajyaruguru.
Mu mukino wa Basketball, mu bagabo ikipe ya Kicukiro yegukanye igikombe itsinze Kamonyi amanota 81-69, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Kayonza yatsinze Kamonyi amanota 73-61.
Muri Sitting Volleyball, ikipe y’Akarere ka Kirehe mu bagore niyo yegukanye igikombe, naho ikipe ya Gasabo yegukana iki gikombe mu bagabo.
Muri Volleyball, mu bagore Ngoma yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0. Mu gihe, Kicukiro yatsinze Gasabo amaseti 3-0 yegukana igikombe mu bagabo.
Mu mupira w’amaguru imikino yabereye kuri Stade ya Bugesera, mu bagore Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wongeye kwisubiza igikombe utsinze Umurenge wa Kacyiru kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0.
Mu bagabo, Umurenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro watsinze Umurenge wa Nyarugenge ibitego 6-3 wegukana igikombe mu mukino wari wahuruje imbaga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, muri rusange yashimye uko irushanwa ryagenze.
Yagize ati “Irushanwa ryagenze neza cyane, iyo tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe.”
Yongeyeho ko iri rushanwa rigenda rizamura urwego buri mwaka bigatuma impano z’abaturage zijya ahagaragara anashimangira ko umwaka utaha hazongerwamo imbaraga kugira ngo rirusheho kugenda neza.
Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Umurenge Kagame Cup 2026 yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, n’abandi.
Amakipe yahize ayandi akaba yarahawe ibikombe ndetse n’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani ( 1,800,000 Frw). Biteganyijwe ko irushanwa ry’umwaka utaha wa 2027 rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
TWAGIRUMUKIZA Janvier/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.