" Ni umuhanzikazi ufite impano nutari nge yakwifuza gukorana nawe"-Chris Eazy ku muhanzikazi Utah Nice. - Radio Salus FM 97.0

" Ni umuhanzikazi ufite impano nutari nge yakwifuza gukorana nawe"-Chris Eazy ku muhanzikazi Utah Nice.

" Ni umuhanzikazi ufite impano nutari nge yakwifuza gukorana nawe"-Chris Eazy ku muhanzikazi Utah Nice.

Umuhanzi ukunzwe cyane muri iki kiragano Chris eazy uherutse gutaramira mu karere ka Huye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 20 Kamena 2026 mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL, yongeye gukomoza ku mpano y'umuhanzikazi Utah nice bataramanye mu ndirimbo bombi bafitanye.

Ubwo uyu umuhanzi yataramiraga I Huye, abantu benshi batunguwe no kubona uyu muhanzi atumira umuhanzikazi Utah nice ngo aze baririmbane k'urubyiniro, dore ko bamwe babifashe nk'igitangaza gikomeye kuko ntawabitekerezaga.

Mu kiganiro Chris eazy yagiranye n'itangazamakuru yashimangiye impano y'uyu muhanzikazi ndetse avuga ko kujyana Utah Nice k'urubyiniro atari igitangaza ahubwo ari urugero rwiza rwo kwerekana impano nshya uyu muhanzikazi afite ndetse ashimangira ko kugaragaza impano binyura mu bufatanye ndetse ko abahanzi bo mu Rwanda babikomeje umuziki warushaho gutera imbere.

Mu kiganiro Yagize ati:
" Utah nice ni umuhanzikazi mwiza, ufite impano n'undi wese waba utari nge yakwifuza gukorana n'uyu muhanzikazi. Utah nice ni urugero rwiza rw'impano dufite Kandi kuba tuzajyana mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 si igitangaza ahubwo ni ukumurika impano nziza afite. Abahanzi bose bakomeye babaye bakora nk'ibi umuziki warushaho gutera imbere".

Chris Eazy na Utah Nice ni bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe muri aya mezi kubera indirimbo aba bombi bakoranye yitwa " My MiND" imaze kurebwa n'abarenga Millioni 2.9 kurubuga rwa YouTube. Iyi ndirimbo ni imwe muzifashishijwe mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.