Shadyboo yashinje Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato - Radio Salus FM 97.0

Shadyboo yashinje Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

Shadyboo yashinje Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

Umunyamideli Uwimbabazi shadia wamenyekanye nka shadyboo arashinja Umukaraza benshi bazi nka 'Yugi' kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE  kuri uyu wa mbere taliki 22 Kamena 2026 aho yahishuye ko 'Iradukunda Aimable' uzwi nka Yugi Umukaraza yamusambanyije kugahato amusanze iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura yitwaje amacupa abiri y’inzoga bagasangira.

Yagize ati: "Yugi yahoze Ari inshuti yange magara ariko sinarinziko yabikora. Kumugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo yaje kundeba afite amacupa abiri y'inzoga turasangira turizihirwa".

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Ati: "Tumaze kunywa turasinda nuko sinzi uko byagenze nongeye kugarura ubwenge nisanga mbyutse nambaye ubusa. Yugi yaramfatiranye nasinze ankoresha imibonano mpuzabitsina."

Shaddyboo yasabye Urwego rw'ubugenzacyaha kwinjira muri iki kibazo cyabayeho mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2026 kuko ngo yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina atabishaka bityo akwiye kurenganurwa.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.