Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie cyangwa Munyakazi yongeye guhamiriza Abanyarwanda ko ariwe muhanzi uhetse uruganda rw'umuziki nyarwanda.
Ibi yabitangaje nyuma yuko yageze k'urubyiniro mu bitaramo bya Summer County Tour byari biri kubera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Kamena 2026 akakirwa n'urufaya n'amajwi menshi y'abafana be muri aka karere.
Uyu muhanzi yagiye k'urubyiniro nyuma ya bagenzi be bari gukorana ibi bitaramo aribo Kitoko Bibarwa, Bwiza ndetse n'The Ben bahanganye muri iki gihe.
Nyuma y'uko bigaragaye ko umuhanzi ubwo Bruce Melodie yataramiraga I Musanze kuwa 13 Kamena yarushijwe bidasanzwe n'umuhanzi The Ben, nawe k'umunsi wejo yahinduye ingamba aramwigaranzura.
Nyuma y’ibyo yakoreye Nyagatare mu butumwa yanyujije k'urukuta rwe rwa Instagram yashimiye abantu ba Nyagatare kubw'urukundo n'imbaraga bamweretse bidasanzwe ko bongeye kwerekana ko ari 001 wa Nyawe Kandi azahora ariwe.
Muri ubu butumwa yasabye ab' I Nyagatare kumuha Inka akazagaruka gukura Ubwatsi.
Uyu muhanzi yasoje agira Ati: " Bugesera/Nyamata nimwe mukurikira...."
Ibi Bitaramo byateguwe na Bruce Melodie atumiramo The Ben. Ni ibitaramo bigomba kuzenguruka imijyi 4 ariyo Musanze, Nyagatare, Bugesera bigasoreza I Rubavu.
Ibi Bitaramo bikazakomereza mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuwa 27 Kamena 2026.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.