Ese Peteroli izakomeza kuba inkingi y’ingufu mu gihe kirekire?

Ese Peteroli izakomeza kuba inkingi y’ingufu mu gihe kirekire?

Peteroli ni iki kandi ikorwa ite?

Peteroli ni amazi kamere (hydrocarbons) akomoka ku bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho mu myaka amamiliyoni ishize. Ibyo bisigazwa byagiye bishyingurwa mu butaka, bigahinduka peteroli bitewe n’umuvuduko n’ubushyuhe bwo mu nda y’isi. Iyo icukuwe, ijyanwa mu nganda (refineries) igatunganywa, igatanga lisansi, mazutu, kerosene, gaz n’ibindi bicuruzwa byinshi birimo n’ibikoresho bya pulasitiki.

Uruhare rwayo ku isi

Kuri ubu, isi ikoresha peteroli ku kigero kinini cyane, aho hafi 60% ikoreshwa mu bwikorezi. Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Buhinde ni byo biyikoresha cyane. Ni nayo mpamvu peteroli igira uruhare rukomeye mu bukungu bw’isi.

Impamvu itera amakimbirane

Agaciro kayo gatuma iba imwe mu mpamvu z’amakimbirane hagati y’ibihugu, cyane cyane mu bice biyifite byinshi nk’uburasirazuba bwo hagati. Amateka agaragaza ko zimwe mu ntambara zikomeye zabaye zifitanye isano no kuyigenzura no kuyibonaho inyungu.

Ese ejo hazaza hameze hate?

Nubwo peteroli igifite uruhare runini, hari impinduka zikomeje kugaragara. Gukoresha cyane peteroli bitera imyuka yangiza ikirere, bigatuma ibihugu byinshi bishora imari mu ngufu zisubira nk’iz’izuba n’umuyaga. Ibi bigamije kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ziterwa no gukoresha peteroli.

Abahanga bemeranya ko nubwo ingufu zisubira ziri kwiyongera, peteroli izakomeza kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’isi mu myaka iri hagati ya 30–50 iri imbere. Icyakora, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, birashoboka ko izagenda igabanya umwanya ifite, isi nayo igende igana ku ngufu zisukuye kandi zirambye.

KWIZERA Fiston/TheKaminuzaStar 

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!