Umuhanzi Bibebityo Anicet uzwi ku izina rya Polyvalent ukorera umuziki mu Karere ka Huye, ni we wabimmburiye abandi mu gususurutsa abitabiriye igitaramo cya mbere cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye ku kibuga cya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.
“MTN Iwacu Muzika Festival” isanzwe iha umwanya impano z’abahanzi bo muri buri karere yerekejemo bagafatanya n'ababa bateguwe.
Uyu muhanzi usanzwe ari n'umunyamakuru w'imyidagaduro w'urwego rw'igihugu rw'itangazamakuru RBA ariko agakorera cyane ku ishami rya Huye, yishimiwe n'abatuye I Huye mu buryo budasanzwe dore ko yatunguwe no kumva Indirimbo ze bazizi nyamara adakunze gukora ibitaramo.
Bibebityo Anicet Polyvalent yinjiye k'urubyiniro afite itsinda ry’ababyinnyi 4 n’undi muhanzi mugenzi we witwa Mc Patish nawe ukomoka muri aka karere wamufashije mu ndirimbo zitandukanye ubwo yari kurubyiniro.
Uyu muhanzi Polyvalent yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi yaririmbye zitandukanye zirimo: “Amayeri II”, “Besto Sharing”, ”Kaliza” na “Amayeri I” akaba ari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu ruganda rw'umuziki kubera ubuhanga bwe mu kwandika ndetse n'uburyo akora rap.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.