Umuhanzikazi Alyne Sano ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda yamaze kugera mu mujyi wa Houston muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ategerejwe mu gitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba ruhago baharebera umukino uhuza igihugu cya Portugal na Republic Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Kuri uyu wa gatatu taliki 17 Kamena 2026 mu masaha ya kare nibwo umuhanzikazi Alyne Sano yaramaze gukandagira k'ubutaka bwa Amerika mu mujyi wa Houston, aho ategereje gususurutsa abareba umukino w'igikombe cy'isi uhuza portugal na Republica iharanira Demokarasi ya Congo, ahagenewe abafana batabasha kujya kuri sitade .
Alyne Sano mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangaje ko uyu ari umusaruro w'urugendo yari aherutsemo muri leta zunze Ubumwe za Amerika kuko ariho yahuriye n'abamuhaye ako kazi.
Ati " Ubwo mperuka muri Amerika hari abantu twaganiriye kuri iki gitaramo ,Rero nicyo ngiye gukorera mumugi wa Houston".
Mu ntangiriro za 2026 uyu muhanzi Alyne Sano nabwo yari muri leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yahurizaga hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa " NAMM Show 2026" yabereye muri leta ya California Mutarama 2026.
Grace TUYISHIMIRE/Radio Salus
Ibitekerezo 2
Tanga igitekerezo