Bruce melody yahakanye amakuru ko yaba agiye gutandukana na Coach Gael - Radio Salus FM 97.0

Bruce melody yahakanye amakuru ko yaba agiye gutandukana na Coach Gael

Bruce melody yahakanye amakuru ko yaba agiye gutandukana na Coach Gael

Umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda ITAHIWACU Bruce uzwi nka Bruce Melody usanzwe ukorana na Sosiyete y'umuziki ya 1:55 AM iyobowe na Coach Gael yahakanye amakuru yakwirakwiye ko uyu muhanzi yaba ari mu nzira zo gutandukana n'iyi sosiyete ya Coach Gael yasinyemo imyaka itatu ishize.

Iyi nkuru yo gutandukana Kwa Coach Gael na Brucemelody yatangiye ari nk'ibihuha bisanzwe gusa uko iminsi yagendaga ihita indi ikaza niko yarushagaho gufata indi ntera bituma bamwe batangira kuyifata nk'aho ari iya nyayo ahubwo habura gusa ko ba Nyirubwite babyitangariza.

Abakurikira bya hafi ibikorwa bya Brucemelody n'Abasesenguzi b'umuziki bashingiraga ku kuba uyu muhanzi amaze amezi atandatu asohora indirimbo nke ugereranyije nuko yari asanzwe akora, abandi bakavuga ko umuhanzi nka Bruce ufite ubushobozi n'izina rikomeye atagakwiye kumara igihe kingana gutyo adakora ingoma nshya .

Hari n'abandi barebaga muri ibi bitaramo bya" Summer Country Tour " bakavuga ko ibi bitaramo byateguwe k'ubufatanye na Watuwevu aho guterwa cyangwa gutangazwa binyuze muri 1 :55 AM, bishobora kuba ari ibimenyetso byo kuba baba baratandukanye .

Igihe ibi byose byavugwaga ku mbuga no mu biganiro bitandukanye by'abakunzi b'umuziki nta ruhande na rumwe rwari rwarigeze rugira icyo ruvuga kuri ayo makuru.

Ibyo byatumye benshi batekereza ko ubufatanye buri hagati ya Coach Gael na Bruce Melody kuva mu mwaka wa 2023 bwaba bugiye kurangira cyangwa se niba ari inkuru yubakiye muguhuzahuza amakuru no gukekakeka gusa.

Taliki 16 Kamena 2026 nibwo Bruce melody yahisemo kuvuga ukuri kuri aya makuru yaramaze igihe acaracara kumbuga .

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Uyu muhanzi yavuzeko aya makuru amaze iminsi avugwa ko yaba yaratandukanye na 1:55 AM ari ikinyoma cyambaye ubusa, ashimangira ko akomeje gukorana n'iyi sosiyete yashinzwe na Gael Karombe nubwo muri iyi minsi ibikorwa bye biri kuyoborwa na Kenny Mugarura murumuna we.

Yagize Ati " nkunze ko muburyo umbajije uvuze ko ari ibihuha .Ngewe mbanye neza n'abayobozi ba 1:55 AM kandi ninjya gusohoka muri iyi sosiyete nzababwira".

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umubano afitanye n'abayobozi ba 1:55 AM ugihagaze neza kandi ko hakiri indi mishinga myinshi bafitanye batarashyira mu bikorwa atari ibikorwa bya muzika gusa .

Ati: "Ikindi dufite byinshi dukorana ntabwo ari ibi byo nyine, rero ntimugafate ibyo mwumvishe aha n'aha ngo mwumve ko ari ukuri. Icyo mbabwira nuko akazi kakigenda neza muri 1 :55 AM ndacyarimo nanone kandi ndi gukorana na Wetuwevu n'izindi mbaraga ziyongera mu bintu, Nta mwuka mubi, nta kibazo ".

Mu myaka itatu ishize ubufatanye bwe na Coach Gael bwabaye imwe mu nkingi ikomeye yatumye ibikorwa bye birushaho kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, birimo ibitaramo bikomeye, ubufatanye n'abahanzi bo hanze ndetse n'ishoramari mu muziki we.

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.