Ishimwe Christian yasubiye muri APR FC atera umugongo Rayon yamwifuzaga - Radio Salus FM 97.0

Ishimwe Christian yasubiye muri APR FC atera umugongo Rayon yamwifuzaga

Ishimwe Christian yasubiye muri APR FC atera umugongo Rayon yamwifuzaga

Ikipe y’ingabo z’Igihugu ya APR FC yatangaje ko yasinyishije myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian imukuye muri Police Fc yari amazemo imyaka ibiri.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nka X ndetse na Instagram ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Kamena 2026, Apr fc yemeje ko yasinyishije Ishimwe Christian ukina inyuma kuruhande rw’ibumoso yugarira.

Ishimwe Christian yaherukaga mu ikipe ya Apr fc mu mwaka wa 2024 aho yayivuyemo agasinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Police Fc kubera ko muri Apr fc atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Christian asinyiye Apr fc mugihe igikomeje ibiganiro na kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari usanzwe akina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ibi bica amarenga ko Claude ashobora kutongera amasezerano muri iyi kipe yambara umukara n’umweru.

MUCYO Thierry/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.