Mutesi Jolly yasobanuye iby'ubutekamutwe ashinjwa na Bebe Cool - Radio Salus FM 97.0

Mutesi Jolly yasobanuye iby'ubutekamutwe ashinjwa na Bebe Cool

Mutesi Jolly yasobanuye iby'ubutekamutwe ashinjwa na Bebe Cool

Miss Jolly yibukije umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda wamushije ubutekamutwe ko ari icyamamare atagakwiye  guhita atangaza amakuru nkayo asebya umuntu atabanje gukora ubushakashatsi cyangwa abanze ashake amakuru abivugaho .

Miss Jolly ibi yabivuzeho ubwo yasubizaga uyu Bebe Cool wamushinjaga kuba yaramutuburiye yitwaje u Rwanda n'ikipe afana ya Arsenal .

Ubu butumwa Bebe Cool yabunyujije k'urukuta rwe rwa X agira ati: " Mutesi Jolly kuri ubu uba mu Bwongereza kandi akunda gukurikirana imikino ya Arsenal, umwaka ushize nibwo yantekeye umutwe yitwaje izina ry'urwanda n'ikipe ya Arsenal. Ubu ari kwitegura ikindi gikorwa gikomeye."

Miss Jolly mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yabajijwe ibyabaye hagati ye na Bebe Cool avuga ko nawe ibyo bintu ntabyo azi gusa acyeka ko uyu muhanzi yaba yaratuburiwe n'abantu bamwiyitirira k'urubuga rwa Facebook.

Ati:" Nange sinzi ibyabaye kugirango Bebe Cool atuburirwe gusa ndakeka ko ababikoze nk'uko abivuga baba ari abantu banyiyitirira k'urubuga rwa Facebook" .

Yabajijwe niba azi icyo batuburiye uyu muhanzi cyangwa se niba yarigeze anagerageza kumuvugisha, asubiza ati: " ibyo bintu simbizi ngewe gusa yakabaye aziko ari icyamamare adakwiye gutangaza ibintu nka biriya uko yiboneye".

Mu butumwa Mutesi Jolly yageneye Babe Cool abinyujije nawe k'urubuga rwa X yagize ati: " Mbere na mbere mbabajwe no kumva ko watuburiwe n'abantu banyiyitirira ku mbuga gusa nawe ubutaha ujye ubanza ugire ubushishozî no kumenya amakuru neza mbere yo gushinja cyangwa kuvuga ibintu byangiza izina ry'umuntu".

Yamubwiyeko nk'umuntu wicyamamare akwiye kuzirikana ko amagambo ye afite uburemera kurusha ayandi .

Ati: " nk'umuntu uzwi cyane ukwiye kuba uzi neza ko amagambo yawe agera kure kandi ukitwara neza kurushaho kuko amagambo yawe afite uburemere kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima no ku cyubahiro cy'abandi" . 

Bebe Cool yasezeranyije abamukurikirana ko mu minsi iri imbere ko aribwo azabaha inkuru yose ayivuye  imuzi n'imuzingo agasobanura uko byagenze ngo atuburirwe na Miss Mutesi Jolly.

Grace TUYISHIMIRE  / Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.