Bwiza yataramiye abakunzi be mu Ntara ebyiri mu ijoro rimwe  - Radio Salus FM 97.0

Bwiza yataramiye abakunzi be mu Ntara ebyiri mu ijoro rimwe 

Bwiza yataramiye abakunzi be mu Ntara ebyiri mu ijoro rimwe 

Umuhanzikazi Bwiza ukunzwe cyane n'abatari bake muri iyi minsi, yaraye yanditse amateka adasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutaramira abakunzi be mu ntara ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, Ibintu bidakunze kubaho ku bahanzi benshi kubera ikibazo cy'urugendo rugoye.

Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu bikorwa bye bya muzika mu Rwanda yabanje gutaramira abafana be mu gitaramo cya "Summer Tour Rwanda" kuri sitade ubworoherane i Musanze mu ntara y'amajyaruguru mbere yo gukomereza i Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba aho yarategetejwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Rubavu Music Award &Talent Detection 2026.

Ibi bikorwa byombi byabaye mu ijoro rimwe ryo kuwa Gatandatu taliki 13 Kamena 2026, aho Bwiza yagaragaje imbaraga n'ubushake bwo kwegera abakunzi b'umuziki we mu bice bitandukanye by'igihugu icyarimwe.

Mu gitaramo cya Summer Tour Country Bwiza ni we wabimburiye abandi  gususurutsa abitabiriye iki gitaramo cyari cyahuje ibyamamare bitandukanye mu muziki nyarwanda by'umwihariko Bruce Melody na The Ben bafatwa n'aba mbere kuri ubu.

Uyu muhanzikazi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo nka'iyitwa "gake " yasohoye mu minsi ishize, Bodaboda, Ahazaza, Best friend yakoranye na The Ben  na Ogera yakoranye na Brucemelody. Abakunzi be bamweretse urukundo rwinshi binyuze mu kuririmbana nawe no kubyina indirimbo ze.

Nyuma yo gutarama Bwiza ntiyarafite igihe cyo kuruhuka nk'uko bamwe bari babyiteze cyangwa ngo asubire ikigali kuko Bwiza yarafite indi gahunda ikomeye imutegereje yo kujya i Rubavu mu ntara y'iburengerazuba gutaramira abaho.

Bwiza arangije kuririmba i musanze byari hagati ya saa mbiri  na saa tatu z'ijoro yahise afata urugendo rwihuse yerekeza i Rubavu aho yari yatumiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya " Rubavu Music Award &Talent Detection" byabereye muri Kivu intare Arena.

Mu masaha ya saa tanu z'ijoro uyu muhanzikazi Bwiza yaramaze gukandagira k'ubutaka bwa Rubavu, yongera gutaramira imbaga nyamwinshi y'abitabiriye ibi birori byari bibaye ku nshuro ya kabiri. Abitabiriye ibi birori bamwakiriye mu buryo bushimishije cyane cyane ko yaragifite imbaraga kuko yaravuye mu bitaramo bya summer country tour i musanze agishyushye.

Bwiza yerekanye ko nubwo yakoze urugendo rurerure yaragifite imbaraga kuko yasusurukije abitabiriye ibi birori mu ndirimbo ze zakunzwe cyane .

Uyumuhanzikazi ibintu yakoze byo gutaramira mu ntara ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, ni ibintu bikomeye bidakunze kugaragara mu muziki nyarwanda bitewe n'igihe gisabwa mu ngendo ndetse n'imyiteguro iba ikenewe kuri buri gitaramo.

Ibikorwa nk'ibi byaherukaga kuvugwa cyane ubwo Bushali na Chris eazy bataramiraga mu gihugu cy'i Burundi ndetse bakanatamira no mu Rwanda mu ijoro rimwe. Ibi Bwiza nawe yakoze byatumye yinjira mu mubare muto w'abahanzi bamaze gukora igikorwa nk'iki.

Kuri Bwiza ijoro ryo kuwa  13 Kamena 2026 rizakomeza kwibukwa nk'irigaragaza ubwitange bwe mu rugendo rwe rwa muzika, aho yabashije kwitabira ibitaramo bibiri mu ntara zitandukanye mu ijoro rimwe akabikora mu masaha make agatanga ibyishimo ku bakunzi be i Musanze mu Majyaruguru n'i Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba bw'u Rwanda .

Grace TUYISHIMIRE / Radio salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.