Dj Alisha yagaragaje agahinda yatewe no kubyara akiri muto - Radio Salus FM 97.0

Dj Alisha yagaragaje agahinda yatewe no kubyara akiri muto

Umunyarwandakazi Alisha ukorera ibikorwa bye byo kuvanga imiziki muri Uganda ufite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga akaba no mu bakobwa bagezweho i Kampala yagaragaje agahinda gakabije yatewe no kubyara akiri muto.

Yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko kunyura muri ibyo bihe bikomeye ari ibintu bitari byoroshye kwakira ariko ko yakuyemo amasomo akomeye yakomeje kumufasha mu buzima bwe.

Dj Alisha yavuze ko hari gihe cyageze akumva ahaze ubuzima ndetse Isi yamwikaragiyeho kubera uwo mutwaro yarafite wo kubyara akiri muto.

Ati: "Singiye kubeshya habayeho ibihe nashatse kubivamo. Suko nta ntege nari mfite ahubwo numvaga ndambiwe buzima budafite icyerekezo. Ibyo bihe byaje ubwo nabyariraga murugo nta mugabo ngira".

Yakomeje agira ati " Ubwo nabyaraga umwana wange nahise ntekereza ko ubuzima bwange burangiriye aho, inzozi zange zitakibaye impamo. Natekereje ko nangirijwe ubuzima kandi nsigaye inyuma".

Dj Alisha nyuma yo kubyara yaje kwiyakira uko igihe cyagiye gitambuka ndetse uyu mugore yakomeje guhatana yiyizereramo aho kwibona mu ntege nke. Yibutse imbaraga byamutwaye kugirango yubaka izina rye ubundi bimwongerera imbaraga zo gukomeza guhatana.

Ati: " Iyo nsubije amaso inyuma mbona ko kubyara ukiri muto bitoroshye kandi ko bishobora kugusubiza inyuma mu bikorwa warumaze kugeraho ugacika intege ariko ntukemere gusubizwa inyuma n'ibibazo".

Dj Alisha yagiriye inama abamukurikina ku mbugankoranyambaga ze ,Ababwira ko atari byiza gucika intege no guheranwa n'agahinda mugihe cy'ibigeragezo ahubwo ko ugomba kugira umuhate wo kubinyuramo wemye.

Uyu munyarwandakazi Dj Alisha umwaka ushize wa 2025 nibwo yavuze ko agiye kuva mubyaha byose yahozem. Yavuze ko ubusinzi n'irari ry'umubiri biri mu byamuteye kugarukira Imana agafata umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi akakira Yesu nk'umukiza we.

Grace TUYISHIMIRE /Radio salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.