Diez Dola yahishuye ihungabana yagiriye mu muziki - Radio Salus FM 97.0

Diez Dola yahishuye ihungabana yagiriye mu muziki

Diez Dola yahishuye ihungabana yagiriye mu muziki

Umuhanzi Diez Dola ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda cyane cyane abakiri bato, yatangaje ko kumenyakana ari ibintu bitaba byoroshye kubyakira kuko kwamamara kwe yahuriyemo n'ihungabana rikomeye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru agaragaza ko ubwamamare bwe bwaje k'umuvuduko udasanzwe bisa nk'aho bimutunguye kuko ataribyo yari yiteze, yagaragaje ko bibangamira ubwisanzure bwe kurusha mbere ataramenyekana.

Ati: "ukijya ku isoko ujya kubona abantu barahuruye, ntago batuma wihahire nk'uko ubishaka, ntago wajya muri resitora(restaurant) ngo wirire akantu ushaka nk'uko wabikoraga mbere, ibyo Ntago Ari bintu biba byoroshye kwakira."

Uyu muhanzi yamekanye cyane mu ndirimbo nka Zangalewa, Repete yakoranye na Dj Benda ndetse niyo bita Extra stamina uabiciye bigacika mu minsi ishize.

Uyu muhanzi kandi yahishuye ko kwamamara kwe byamugoye kubyakira.

ati: "Hari igihe ugeramo ukajya ubona abantu bose bari kukureba aho unyuze hose ukabona abantu bari kukuvuga. Kwamamara ku myaka mike ntago biba byoroshye".

Kuri ubu umuhanzi Diez Dola afite imyaka 21 y'amavuko yonyine ndetse mu minsi ishize yavuzweho ko yaba ari mu rukundo n'umukobwa witwa Kankindi, gusa Diez Dola yabihakaniye kure avuga ko uyu mukobwa ko ari inshuti ye gusa Kandi ko hashize imyaka 10 yose bari inshuti.

Yagize ati: " ibintu by'ubwamamare ntago wabikundaniramo kuko biragoye cyane"

 Yakomeje avuga ko kwamamara kwe nta mafaranga aboneramo nk'uko yarabyiteze nanone yongeraho ko iyo yerekanye mama we abantu batajya bemera ko ariwe wamubyaye.

Kuri ubu, Diez Dola ari kwitegura gushyira album ye ya mbere yise Propaganda.

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru kandi, Diez Dola yatangazs ko mu bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo muri Nigeria ari Burna boy, Wizkid na Davido, mu gihe mu Rwanda yifuza gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Miss Jojo .

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.