Ikoranabuhanga

Intambwe ku yindi: Uko uzajya wimuka hagati ya Airtel na MTN ugumanye nimero yawe

na Radio Salus November 27, 2026 07:11 AM 112 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abakoresha imiyoboro y'itumanaho mu Rwanda bagiye kujya bahindura ikigo cy'itumanaho bakoresha, bava kuri Airtel bajya kuri MTN cyangwa bakava kuri MTN bajya kuri Airtel, badahinduye nimero yabo. Ni gahunda izwi nka Mobile Number Portability (MNP) yashyizweho n'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu rwego rwo korohereza abakiliya no guteza imbere ihiganwa hagati y'ibigo by'itumanaho. 

Ni ibyasohotse mu myanzuro y'Inama y’Abaminisitiri yateranye  kuri uyu  wa 26 Ugushyingo 2026 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. 

Muri iyi gahunda, umukiliya uzifuza kwimura nimero ye azajya abisaba ikigo ashaka kwimukiraho, aho kujya ku kigo asanzwe abarizwamo. Azasabwa kwerekana icyangombwa cyemewe kimuranga kuzuza no gushyira umukono ku ifishi isaba kwimura nimero, hanyuma akemeza ko ari we nyiri iyo nimero binyuze mu butumwa bugufi (SMS).

Ku bakoresha serivisi zo kwishyura nyuma (Postpaid), ashobora no gusabwa fagitire iheruka kugira ngo amazina ari kuri konti ahure n'ari ku cyangombwa kimuranga.

Amabwiriza ya RURA ateganya ko Kandi  ikigo umukiliya avuyemo kizajya kiba gifite amasaha ane y'akazi yo gusuzuma no kwemeza cyangwa kwanga ubusabe.mu gihe   bwemejwe, ikigo gishya na cyo kizajya kiba gifite andi masaha ane yo gutangiza serivisi kuri iyo nimero. Muri rusange, kwimura nimero biteganyijwe kurangira mu gihe kitarenze umunsi umwe.

RURA ivuga ko nta kigo k'itumanaho cyemerewe kwishyuza amafaranga yo kwimura nimero, icyakora umukiliya ashobora kugura SIM Card nshya ku giciro gisanzwe.
Gusa hari igihe ubusabe bwo kwimura nimero bushobora kwangwa mu gihe umukiliya afite umwenda atarishyura ku kigo asanzwemo cyangwa iyo nimero ishaka kwimurwa itagikora cyangwa yaratangajwe ko yibwe cyangwa yatakaye.

Nubwo nimero izakomeza kuba ya yindi, hari serivisi zimwe zitazimukana na yo. Muri zo harimo amayinite yo guhamagara (airtime), ubutumwa butarasomwa, ubutumwa bwo kuri voicemail n'izindi serivisi zimwe na zimwe.

Amabwiriza kandi ateganya ko umukiliya umaze kwimura nimero atazongera kuyimurira ku kindi kigo mu gihe kiri munsi y'iminsi 90. Icyakora, yemerewe kwisubiraho mu minsi irindwi nyuma yo kwimura nimero akayisubiza ku kigo yari avuyemo, hubahirijwe ibisabwa n'amabwiriza.

Ikindi ni uko ikigo umukiliya avuyemo kitazemererwa kumuhamagara cyangwa kumwoherereza ubutumwa bugamije kumwumvisha kugumayo cyangwa kugaruka mu gihe cy'iminsi 90 nyuma yo kwimura nimero.

Iyo igikorwa cyo kwimura nimero kirengeje igihe giteganywa, umukiliya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi hakurikijwe amabwiriza abigenga. RURA ivuga kandi ko amakuru yose ajyanye no kwimura nimero azajya abikwa n'ikigo gishya mu gihe cy'imyaka 10.

Iyi gahunda ya Mobile Number Portability (MNP) itegerejweho kongera amahitamo y'abakiliya, guteza imbere ihiganwa hagati ya MTN Rwanda na Airtel Rwanda no kuzamura ireme rya serivisi z'itumanaho zitangwa mu Rwanda.

Inama y'abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo