Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yavuze ko afite umwenda w’ishimwe kuri Nkusi Arthur, wamubereye igicumbi mu ntangiriro z’urugendo rwe mu gukora urwenya "Comedy" ndetse akanabihuza no gukora kuri Radio kuko ariwe wamufashije kugera ku ntambwe nyinshi za mbere zamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye.
Ibi yabitangarije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Rusine yavuze ibi mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 10 amaze akora urwenya rwo ku rubyiniro ( Live stage Comedy), Agaragaza ko byinshi mu byo yagezeho bwa mbere yabikesheje icyizere Nkusi Arthur yamugiriye.
Yavuze ko Nkusi Arthur Yamufashije cyane kugera ku ndoto ze ubwo yamufashaga gutegura igitaramo cye cy'urwenya cya 1 aho yasaruyemo arenga millioni y'amafaranga y'U Rwanda, yaratunze kunshuro ye ya 1.
Mu magambo Rusine yasangije abamukurikira yagize ati: “Mu gihe ngeze hafi kuzuza imyaka icumi nkora Comedy, ndashaka kubwira Arthur nti ‘warakoze’. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko byinshi mu bintu bikomeye nagezeho bwa mbere byabaye kubera ko ari wowe wabanje kumva ibyo nshoboye no kunyizera.”
yakomeje agira ati: "Wampaye amahirwe yo gutaramira abantu bwa mbere, gukora igitaramo cyanjye cya mbere cya Comedy, Kubona miliyoni ya mbere nakuye muri comedy, ndetse unshakira n’akazi kanjye ka mbere kuri Radio.
Warakoze ku cyizere wangiriye, Ku mahirwe wampaye no kuba warabaye umwe mu bantu bagize uruhare mu rugendo rwahinduye ubuzima bwanjye. Nzahora mbigushimira iteka muvandimwe.”
Nkusi Arthur akimara kubona ubu butumwa yasubije uyu munyarwenya ndetse anashimangira ko impano ya Rusine ariyo yatumye agera kure.
Yagize ati: “Nciye bugufi kandi ndashimira Imana kuba urugendo rwawe rwarateganyijwe nanjye nkagira amahirwe yo kuba umwe mu barugizemo uruhare. Icyo navuga ni uko ubushobozi n’impano wari usanzwe ubifite muri wowe. Nizeye ko hari byinshi biruta ibyo nagukoreye uzageraho. Nanjye ndagushimira ku bucuti bwawe, cyane cyane ku kuba warambereye inyangamugayo.”
Rusine Patrick ubu ni umwe mu banyamakuru bakorera Kiss FM Rwanda ivugira ku murongo wa 102.3,102.5 FM akaba n’umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Nkusi Arthur azwi cyane nk’umwe mu batangije kandi bagateza imbere ibitaramo bya Seka Live, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw'urwenya "Comedy" nyarwanda no guha amahirwe abanyarwenya benshi bageze ku rwego rwo kumenyekana imbere no hanze y’u Rwanda.
Ubuhamya bwa Rusine bugaragaza ko inyuma y’intsinzi ya benshi, hakunze kuba hari abantu bababereye urufunguzo rw’amahirwe ya mbere, kandi kuri we, Nkusi Arthur ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’imyaka icumi amaze mu mwuga wa Comedy.
Kuri ubu, Rusine Patrick ari gutegura kwizihiza imyaka 10 amaze akora urwenya ndetse ni umwe mubakunda gusangiza abakunzi be inkuru ye aho akunze gutegura ibitaramo byitwa " Inkuru ya Rusine" buri mwaka.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.