Imyidagaduro

Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne

na Arsene Byiringiro October 24, 2026 04:24 PM 44 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, habaye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana aho waranzwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye babanye na we, bagaruka ku byamurangaga n’uruhare yagize mu muziki Nyarwanda.

‎Uyu mugoroba witabiriwe n’abo mu muryango wa Nyiranyamibwa Suzanne, inshuti ze, Abayobozi barimo umuyobozi Dr Jean Damascene Bizimana uyobora Minisiteri ya MINUBUMWE wanamushimiye uruhare rwe mu ndirimbo zagize uruhare mugukomeza abanyarwanda, Abahanzi bitabiriye uyu muhango barimo Eric Senderi, Munyanshoza Dieudonné azwi ku izina rya Mibilizi wanamuhimbiye Indirimbo igira iti: Itahire mubyeyi nyuma yurupfu rwe unitabirwa n’abandi bamukundaga, bamufata nk’umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rwagize.

‎Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana tariki ya 16 Ukwakira 2026, ku myaka Hagati ya 81_83 y’amavuko azize uburwayi akaba yaraguye mu Bubiligi Aho yivurizaga.

‎Uyu muhanzikazi, wagize uruhare mu muziki nyarwanda wo munjyana za gakondo azwiho gufasha no kuzamura abahanzi benshi mu muziki nyarwanda.

‎yasize umurage w’indirimbo zakunzwe n’abatari bake, zirimo Ese mbaze, Ndavunyisha, Nkumbuye iwacu, Nimuberwe bakobwa, Amahoro Iwacu, ‘Ituze’ na ‘Telefone'. iyi ndirimbo Telefone ko iti taba bivugwa ko yayiririmbye yibuka umugabo we witabye Imana aguye muri Kongo Kinshasa Aho yarari.

‎Mu bahanzi yazamuye  harimo Anonciata Gatera, Ben Ngabo (Kipeti), Butera Knowless wasubiyemo indirimbo ye yitwa Nimuberwe bakobwa, n'abandi yagiriye inama muri uyu muziki gakondo harimo Cécile Kayirebwa, Ciza Muhirwa, Clarisse Karasira, Francoise Ruboneka, Hervé Twahirwa, Anonciata Gatera, Ben Ngabo (Kipeti), Itsinda ry'Ibihangange, Jules Sentore, n'abandi.

‎Uyu muhanzikazi azakomeza kwibukwa mu bihangano bye mundirindo nyinshi zitandukanye yakoze ku mutima mubazumvise hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

‎Uyu muhango biteganyijwe ko urakurikirwa no kumuherekeza bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, wabanje gukurikirwa no kumusabira ku Mana n' Amasengesho kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, ashyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo