Element Eleeh agiye gutaramira k'umugabane wa Amerika - Radio Salus FM 97.0

Element Eleeh agiye gutaramira k'umugabane wa Amerika

Element Eleeh agiye gutaramira k'umugabane wa Amerika

Umuhanzi ugezweho akaba n'umwe mu batunganya amajwi y'indirimbo z'abahanzi mu Rwanda Mugisha Robinson uzwi nka " Element ELEEH", yatangaje ko agiye gutaramira muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Kuri uyu wa kabiri nibwo uyu muhanzi yasangije abamukurikira ko azataramira muri Canada mu mugi wa OTTAWA kuwa 26 Nzeri 2026 mu bitaramo yise "Canada Tour"

Uyu muhanzi aherutse kuvugwaho ko ari gushaka ibyangombwa byamufasha kujya gukomereza imirimo ye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko agakomeza no kugaruka mu Rwanda nk'uko byemejwe n'abareberera inyungu z'uyu muhanzi.

Element Eleeh kandi mucyumweru gishize nibwo kompanyi ya Apple Music yatangiye kwamamaza indirimbo z'uyu muhanzi nk'umwe mu bahanzi beza Kandi bafite impano bagezweho cyane muri iki gihe. Ibi byatumye uyu muhanzi abumbira hamwe indirimbo ze zose azishyira k'umuzingo we yise "Intangiriro" cyangwa "Genesis".

Ibi bitaramo uyu muhanzi azakorera muri Canada byitezwe ko azaba ari kumwe n'umwe mu bacuranzi n'abavanga umuziki mu Rwanda, Dj Brianne n'abandi bahanzi nka Nel Ngabo na Kevin Kade nabo bazaba bafite ibitaramo muri Canada muri iki gihe.

Umuhanzi Element ELEEH aherutse gusohora indirimbo yakunzwe n'abatari bake mu gihugu no hanze yacyo yahuriyemo na Joshua Baraka na Bien Aimesol bise "AYAYAAH" ikomeje kwigarurira imitima ya Benshi.

DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.