I Musanze imyiteguro y'ibitaramo bya Bruce Melody na The Ben irarimbanije - Radio Salus FM 97.0

I Musanze imyiteguro y'ibitaramo bya Bruce Melody na The Ben irarimbanije

I Musanze imyiteguro y'ibitaramo bya Bruce Melody na The Ben irarimbanije

Mu karere ka Musanze hatangijwe ibikorwa byo gutegura urubyiniro rw'ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bizatangirira muri aka karere kuri stade ubworoherane kuwa 13 Kamena 2026.

Ibi Bitaramo bimaze igihe bivugwa kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2026. Ubwo Umuhanzi The Ben yatumiraga Bruce Melodie mu gitaramo cya "The New Year Groove" cyabereye muri BK Arena kuwa 01 Mutarama 2026 impande zombi zagiranye amasezerano y'imikoranire Bruce agafasha The Ben mu gitaramo cye nawe akazamufasha muri ibi bitaramo bizenguruka imijyi 4 yo mu Rwanda bya Bruce Melodie ndetse hanashyirwaho amande k'umuntu utazubahiriza amasezerano ku mpande zombi.

Ibi Bitaramo byitezweho byinshi nk'uko umuyobozi wa 1:55 AM Kenny Mugarura ureberera inyungu za Bruce Melodie na Amani Africa uri kumufasha gutegura ibi bitaramo babitangaje ko aho ibi bitaramo bizabera hazajya habanzirizwa n'imurikagurisha ry'iminsi ine noneho ibitaramo bigasoza iki gikorwa mu rwego rwo kugirango basigire inyungu abafite udushya mu bice bizataramirwamo. Kenny Mugarura kandi yatangaje ko ibi bitaramo bizatanga akazi ku bantu benshi.

Mu magambo yatangaje yagize ati: " Ibitaramo twateguye bya Bruce Melodie, Summer County Tour ku bufatanye na Watuwave bizatanga akazi ku bantu basaga ibihumbi 2700. Murumva ko ari ibintu byiza Kandi bifite inyungu ku banyarwanda".

Ibi bitaramo byatumiwemo n'abandi bahanzi bazataramira abakunzi babo aribo Kitoko Bibarwa na Bwiza Emmerance.

Ni ibitaramo Bizatangirira I Musanze kuwa 13 kamena 2026 Bikomereze mu karere ka Nyagatare kuwa 20 Kamena 2026, Nyuma yaho bazataramira mu karere ka Bugesera kuwa 27 Kamena 2026, Bisoreze I Rubavu kuwa 04 Nyakanga 2026.

DUSHIMIMANA Aaron /Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.