Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Jose chameleone uherutse kugaragara I Kigali mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben ari mu Rwanda kubera uburwayi bw'amaso.
Amakuru Radio Salus yamenye nuko uyu muhanzi asanzwe afite uburwayi bw'amaso ari kwivuriza mu bitaro bya "Rwanda Charity Eye Hospital" biherereye mu ntara y'Amajyepfo mu murenge wa Bishenyi mu karere ka Kamonyi.
Uwatanze Amakuru yagize ati : " Burya U Rwanda rufite ibitaro mpuzamahanga muri Africa mutazi bifite abaganga b'inzobere mu gukurikirana ibijyanye n'indwara z'amaso, Abaturage bo muturere niho baza kwivuriza bityo rero Jose Chameleone ari mu Rwanda kugirango yitabweho muri ibi bitaro."
Jose Chameleone wari I Kigali yasabwe na Bruce Melodie kuza gushyigikira ibitaramo yatumiyemo the Ben bizazenguruka imijyi ine y'igihugu. Uyu muhanzi ntiyazuyaje yahise aza kumushyigikira mu kiganiro n'itangazamakuru cyaberaga muri Camp Kigali kuwa 05 Kamena 2026
Dr.Jose Chameleone yahawe umwanya wo kugira icyo avuga kuri aba bahanzi bombi. Mu magambo uyu muhanzi wo muri Uganda yavuze k'urubyiniro harimo n'ubusabe ko The Ben na Bruce Melodie bakorana indirimbo ubwabo.
Yagize ati : " Nge ndi umufana ukomeye wa The Ben na Bruce Melodie, Igihe nahereye kera mbumva nge nshaka kubona mwakoranye indirimbo ". Ibi ni ibintu byasamiwe hejuru cyane bamwe bati yego abandi bati oya.
Uyu muhanzi Kandi yageje ubutumwa kuri Bruce Melodie yari yatumwe na Murumuna we Pallasso bwo gushimira Bruce Melodie anamubwira ko ku mazina ye yongeyeho izina Mayanja.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.